Abagabo bakunze kuba abanyamahoro no mu rugo ndetse bagacisha macye ariko bagakunda ukuri kwinshi ndetse bagakunda abagore batabahisha buri kimwe kabone nubwo bo batabura amabanga bahisha.
Ubuhanga bw’abagabo bubabashisha gushobora kubika
amabanga yabo ndetse bakabana n’abagore babo amahoro, kuko bamenya kurinda urugo
binyuze mu kuvuga ibikwiye.
Nubwo bimeze bityo, abagabo banga urunuka guhishwa
amabanga cyane cyane ku bunganizi babo yaba abakobwa cyangwa abagore,
bayavumbura bikabyara impagarara mu rukundo.
Dore amabanga umukobwa cyangwa umugore yahisha
umugabo cyangwa umusore bikadogera:
1. Ubusugi
Kuba isugi ni umwanzuro umukobwa ashobora gufata wo
kutaryamana n’igitsinagabo aho kiva kikagera. Abasore bagiye mu rukundo iyo
bamaze gufata bugwate imitima y’izo nkumi, abenshi babasaba ko baryamana.
Bitewe n’imyumvire y’umukobwa, hari ubwo umukobwa ashobora kumwangira ko baryamana akamubwira ko bazatera akabariro bamaze gushyingiranwa.
Gusa, hari abakobwa babeshya abasore ko bakiri isugi ariyo
mpamvu bashaka kuzarindira bakaryamana n’uwo bashyingiranwe kandi babeshya
barabikoze.
Igihe umugabo yakugejeje mu rugo akamenya neza ko
wamubeshye agasanga utari isugi warabonanye n’abandi bagabo, agira agahinda
kenshi, dore ko bamwe bibaviramo gutandukana cyangwa bakabana nta cyizere.
2. Kubyara
Bamwe mu bakobwa babyarira iwabo bakabihisha
kugira ngo abandi basore babakunde batamenya ahashize habo. Igihe cyose
umukunzi wawe avumbuye ko wabyaye utarabimubwiye mbere yo kubana biteza
impagarara.
Abagabo benshi birabagora guhitamo kubana n’umukobwa
wabyariye iwabo, nubwo bamwe bumva nta kibazo. Iyo umugabo amenye ko wamuhishe
iri banga arababara cyane, bamwe bakarambika hasi urukundo.
3. Iyo
amenye ko atagushimisha mu buriri
Buri mugabo wese arota gushimisha umugore mu buriri,
iyo azi ko agushimisha ahorana umunezero ndetse akumva ari umugabo. Abagore bamwe batinya kuvuga ahandi ko batishima aho kuganiriza
abagabo babo.
Igihe cyose umugabo yumvise hanze ko wamwandagaje,
cyangwa akamenya ko wabiheranye mu mutima arababara, bamwe bahita batekereza ko
ushobora kuba warabyihanganiye kuko umuca inyuma.
Binyuze mu bitekerezo byanyujijwe kuri Quora urubuga rw’ibitekerezo by’abantu batandukanye, si byiza guhisha amabanga uwo mwashakanye cyangwa umukunzi mugiye kubana, kuko kumenyekana kw’ayo mabanga bishobora kuzasenya uruzubakwa.
TANGA IGITECYEREZO