Urukundo rwakomerekeje bamwe bituma abanyantege nke bavuga ko batazongera gukunda nyamara ntibamenya ko bashobora komorwa bagasubirana n’ibyiyumviro byabo by’urukundo.
Bamwe mu gitsinagore bibaza icyo bakora kugira ngo
baturishe umutima w’umusore cyangwa umugabo wahuzwe urukundo bitewe n’ibikomere
yahuye na byo muri rwo.
Nubwo umuntu ashobora gukomerekera mu rukundo, ariko
mu rukundo ni na ho yongera komorerwa akagaruka ibuntu nk'uko bitangazwa n’ibinyamakuru
bitandukanye ndetse n’abahanga.
Dore ibikenewe mu komora uyu musore cyangwa umugabo
wakomerekejwe n’urukundo:
1. Musabe
kukuganiriza inkuru yamukomerekeje
Kuganira ku byabaye n'iyo byakuriza bituma uruhuka
ukavuga uko wiyumva bikorohera n’ushaka kukumva akamenya ibyo asabwa kugira ngo
agufashe gukira ibikomere ndetse akakuba hafi.
Igihe wifuza komora uwakomerekejwe ukenera kumenya uburyo
yakomeretsemo bikagufasha kumenya agahinda ke ukababarana nawe.
2. Kumwumva
neza udahubuka
Gutega amatwi umuntu bituma akubona mu isura y’umujyanama
ndetse n’umufasha mwiza bityo nawe akirekura akavuga akari ku mutima.
Kuganiriza umuntu udatuje cyangwa akumva ibice bigusubiza inyuma ukabona ko
watereranwe.
Ni ngombwa kumva uyu musore cyangwa umugabo igihe
abara inkuru y’akababaro yamubayeho ndetse byagukundira ukajya umusubiza amagambo
meza amubwira ko bitazongera ndetse uhari kubwe.
3. Kumuha
ibyo yabuze
Abantu bakomeretswa n’ibintu bitandukanye. Hari
ababeshwa urukundo, hari abakomeretswa no kuba mu rukundo rubabaje “toxic relationship”,
hari ababura abakunzi babo kubera impamvu nyinshi zirimo n’urupfu, hari
abaterwa indobo n’ibindi byinshi.
Bitewe n’ibyakomerekeje umuntu, ni byiza kwishyira
mu mwanya we ukumva ibyo yabuze byaba bigushobokera ukaba wabimuha cyangwa
ukamufasha kwakira ko ahashize hadahindurwa ahubwo bahakira.
Urugero: Uwabuze urukundo warumuha, uwakomerekejwe n’amagambo
mabi wamubwira ameza anyomoza ayo yabwiwe, ndetse ikiruta byose ukamufasha kuba
umunyambaraga mu bihe byose anyuramo, akamenya ko ku Isi buri wese ashobora
kubona ibihe byiza n’ibibi.
4. Mufashe
guhugira mu bimushimisha
Ibitunezeza akenshi bidufasha no kurenga ibihe bibi.
Igihe wamaze gusobanukirwa ko umuntu yakomerekejwe, ukwiriye no kumenya biruseho
ibyo akunda n’ibimunezeza ukamufasha kubihugiramo yiyibagiza ibihe bibi.
5. Kumuganiriza
inkuru z’abanyambaraga witsa ku kababaro ke
Iki kintu kirakomeye ndetse gisaba kuba uri
umunyabwenge wo kubara inkuru zomora ugendeye kuyo wabwiwe. Urugero ushobora
kumubwira ukuntu umuntu runaka wihimbiye yababajwe n’urukundo, nyuma akaza
kwiyakira agakomeza ubuzima nyuma agahinduka igitangaza.
Ibyo ni bimwe mu bituma yumva ko nawe ashoboye. Mu
gusoza izo nkuru ukwiriye kumubwira ko nawe bishoboka kuko no ku bandi
byashobotse, bikamuha icyizere cy’ubuzima.
TANGA IGITECYEREZO