Buri nzozi zigira ubusobanuro bwazo, gusa kurota usoma umuntu bishobora gutangaza benshi bakaba batekereza nabi ndetse bakiba impamvu y’izo nzozi, niyo mpamvu ugiye gusobanukirwa ikihishe inyuma yazo.
Kurota uri mu bikorwa bifite aho bihuriye n’urukundo, bisobanura ibintu byinshi ndetse bihura n’ukuri akenshi kuko inzozi zigaruka mu
ntekerezo kubera ibyo umuntu ashobora kuba yirirwamo cyangwa rimwe na rimwe
bikaza bitunguranye.
Gusomana n’uwo ukunda ni kimwe mu bikorwa bikorwa
mugaragarizanya urukundo, akenshi bikabanziriza imibonano mpuzabitsina iyo
muyikora, gusa hari n’abasomana badateganya icyo gikorwa bikarangirira aho.
Muri iyi nkuru urasobanukirwa impamvu zigutera
kurota usoma umuntu cyangwa uwo mukundana, ariko kandi biterwa n’igice warose
usoma. Medium itangaza ko izi nzozi muri rusange zigaragaza ko ukeneye urukundo
cyangwa kwitabwaho mu rukundo.
Dore uko zisobanurwa:
1. Kurota
usoma umunwa w’umuntu utazi
Izi nzozi zisobanura ko ukeneye umubano udasanzwe n’umuntu
kandi ko ukeneye kugira ibihe byiza n’uwo ukunda. Ushobora kubirota utari mu
rukundo, gusa bigaragaza ko hakenewe urukundo mu buzima bw’umuntu.
2. Kurota
usoma uwo wakunze “Crush”
Iki ni kimwe mu bimenyetso bizakwereka ko wakunze
bya nyabyo uwo muntu ndetse ko wifuza kugirana nawe umubano ugiye kure. Bamwe
bakunda abantu bikarangira batabivuze cyangwa banabivuga bikarangirira aho
badakundanye bombi.
3. Kurota
uwo mukundana asoma undi
Bivugwa ko izi nzozi zikunze kuba ku bantu bafuha
cyane cyangwa ku muntu utiyizeye mu rukundo, rimwe na rimwe akaba atizeye n’uwo
bari kumwe mu rukundo. Uku kudatekana gushobora guterwa n’imyitwarire idahwitse
ubona ku mukunzi ikagutera gutekereza bigiye kure.
4. Kurota
usoma umugore wa mwarimu wawe
Izi nzozi zisobanura ko wubaha cyane uyu muntu
ndetse umubona nk’umuntu ukomeye.
5. Kurota
usoma icyamamare
Bamwe barota basoma abahanzi bihebeye, abakinnyi ba filime bakunda, ibyamamare mu myuga itandukanye kandi wenda batanaziranye.
Ibi
bisobanura ko ukunda cyane ibyo uyu muntu akora ndetse ko umukurikira kenshi.
Hari abisanga banabakunda bitewe no gukora ku marangamutima yabo kubera gukora
neza ibyo babamo.
Bitewe n’igice cy’umubiri urose hari ubusobanuro butandukanye bw’inzozi. Gusa icyo kuzirikana ku nzozi zifite aho zihuriye no gusomana ni uko bigaragaza ibyiyumviro ndetse ku muntu runaka cyangwa hari ibyo ukeneye bifite aho bihuriye n’ubuzima bw’urukundo.
TANGA IGITECYEREZO