Umuraperi Muhire William uzwi nka K8 Kavuyo yatangaje ko nyuma y'imyaka ibiri yari ishize atumvikana mu muziki mu buryo bwo gushyira hanze ibihangano, ari mu myiteguro yo gushyira ku isoko imbanzirizamushinga (Intro) y'indirimbo iri mu zizaba zigize Extended Play (EP) ye nshya.
Uyu mugabo yaherukaga kugaragara mu ruhame aririmba mu gitaramo cya The Ben cyabaye tariki 1 Mutarama 2025 muri BK Arena, ndetse no mu gitaramo 'Icyumba cya Rap' cyabaye tariki 10 Mutarama 2025 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Ni igitaramo yahuriyemo n'abaraperi bagenzi be 14, ndetse abafana bamugaragarije ko bari bamukumbuye. Uyu mugabo yaneretswe urukundo, ubwo yifatanyaga na The Ben mu gitaramo cye yamurikiyemo Album "Plenty Love".
Mu myaka itatu ishize, K8 Kavuyo yashyize imbaraga cyane mu bikorwa bye, ashyira ku isoko indirimbo zirimo nka 'Njonogo' n'izindi. Ku rubuga rwe rwa Youtube ka ndi yagaruyeho ibihangano bye byamamaye mu myaka 10 ishize birimo nka 'Asa na Bicye', 'Urukundo rw'amayeri', 'Ijambo Nyamukuru' n'izindi.
K8 Kavuyo yagaragaje ko yari amaze igihe ari gukora kuri EP ye yise "Nyirimyuka"- Iri ni izina yakunze kumvikanisha mu bihangano bye, nk'akabyiniriro ke gashimangira ko muri Rap na Hip Hop akwiye guhabwa icyubahiro.
Akora kuri EP ye yifashishije Producer Kozze wo muri Country Records. Ariko kandi mu kuyiteguza, yifashishije ifoto ye yo mu bwana, imugaragaza atwaye igare. Ni ifoto bigaragara ko yanogerejwe na Christian Kayiteshonga.
Bamwe mu bantu bagaragaje ko biteguye iyi EP ye harimo umuhanzikazi Princess Priscillah, Kevin Kade n'abandi.
Kavuyo yamamaye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Kunja Ngumi', 'Alhamdulilah', 'Afande', 'Hood Inyumve', 'Gasopo' n'izindi. Uyu mugabo yabaye igihe kinini muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse yakoranye cyane n'abarimo Meddy na The Ben.
Mu rugendo rwe, yashyize imbere kugaragara mu bitaramo bikomeye cyane, ndetse yifashishije imbuga nkoranyambaga ze zirimo X yagiye atanga ibitekerezo ku ngingo zinyuranye.
Muri iki gihe ari i Kigali, yashyize imbere gufasha abahanzi bashya, kuko yumvikanye mu ndirimbo 'Bwe Bwe Remix' y'umuraperi Bruce The 1 St. Kavuyo afatwa nk'umwe mu baraperi bakoze impinduramatwara muri Hip Hop, ndetse bafasha benshi kwiyumvamo iyi njyana.
K8 Kavuyo yatangaje ko agiye gushyira ku isoko indirimbo yitiriye EP ye ‘Nyirimyuka’
Kavuyo yari amaze imyaka ibiri atumvikana mu muziki, ariko aherutse kuririmba mu bitaramo bikomeye i Kigali
K8 Kavuyo asanzwe afite ku isoko Album zirimo 'Isaha ya Munani'
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NJONOGO' YA K8 KAVUYO
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘WANE’ K8 KAVUYO YAKORANYE NA AFRIQUE
TANGA IGITECYEREZO