RFL
Kigali

Bahorana akanyamuneza! Igisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Hubert

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:20/05/2024 9:34
0


Buri mubyeyi wese anezezwa no guha umwana we izina ryiza kandi rifite igisobanuro cyiza bijyanye n'icyo amwifuriza kugeraho, gusa usanga hari benshi baha amazina abana babo nyamara batazi ubusobanuro bwayo.



Hubert ni izina ry’abana b’abahungu rifite inkomoko mu rurimi rw’Ikidage risobanura 'umunyabwenge.' Abafite iri zina bakaba bakunze kurangwa n’umunezero.

Ba Hubert bakunze kurangwa no guhorana akanyamuneza, ubabonye akabona bahora bakeye mu maso, bakunze kugira igitinyiro kivanze n’igikundiro, bakagira ubuntu n’urugwiro.

Ba Hubert kandi bakunze kumenya kubara inkuru neza, ibi bigatuma bakurura abantu iyo hari ikintu bari gusobanura cyane cyane bashaka kugaragaza ukuri.

Abantu bafite iri zina ibyo banyuzemo bikunze kubabera isomo kandi ntibapfa gucibwa intege n’ibyo bahura nabyo.

Icyifuzo gihora ku mutima wa ba Hubert ni ukugera kuri byinshi bishoboka mu buzima birimo ubutunzi, imbaraga kandi bagakunda kumenyekana igihe bakoze ikintu kidasanzwe.

Ba Hubert boroherwa cyane no guhanga udushya ndetse n’ubushobozi bwo gukemura ibibazo byabaye ingorabahizi.

Uku gushaka kumenyekana no kugera kuri byinshi bituma ababari iruhande bumva ko bashaka kubayobora batitaye ku byo bo batekereza.

Hubert akunda kugaragara neza, ashaka gukundwa, ibyo bigatuma yiyitaho mu myambarire cyangwa ugasanga azi kuganiriza neza abantu. Agira amatsiko, ashaka kugira ubumenyi ku bintu byose kandi nawe akunda gusangiza abantu ubumenyi afite.

Abantu bafite iri zina bakunze kurangwa no kudakunda amafaranga cyane kuko baba bumva ko aza akagenda, ibi bituma bashobora gukorera amafaranga menshi ariko agashira vuba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND