Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.
Micheline ni izina
rihabwa abana b’abakobwa rifite inkomoko mu giheburayo ku izina Mīkhāʼēl rika
ari ikibazo kibaza ngo “Ni nde umeze nk’Imana”.
Hari amazina menshi
asobanura kimwe na Micheline, twavugamo Michele, Michela Michelline, Michelina
n’ayandi.
Iyo ari umuhungu bamwita Michel,
kubizihiza abatagatifu, mutagatifu Michel yizihizwa tariki ya 19 Kamena.
Bimwe mu biranga ba
Micheline:
Ni impirimbanyi itagira
icyo itinya kandi aba ari umugore cyangwa umukobwa ukundwa ndetse akagira
n’umutima mwiza.
Aritanga cyane, nta kintu
gipfa kumukoma mu nkora cyangwa se kumusubiza inyuma iyo yakinjiyemo neza.
Micheline ni umuntu uzi
guteganya, ushyira mu gaciro kandi ugira gahunda mu byo akora byose.
Aba ameze nk’umunyagitugu
kuko ashaka ko ibintu bikorwa mu buryo we abyifuza, ibyo abijyanisha no kuba
akunda ibintu bikozwe neza buri gihe.
Azi gutega amatwi abandi
kandi akiyemeza ku bw’impamvu nziza. Agira amarangamutima kandi aba yumva
ntacyatuma ataba hafi y’umuryango we kuva mu bwana kugeza ashaje.
Ni umuntu ukunda amahoro
kandi akora uko ashoboye kugira ngo ayaharanire ahamuzengurutse.
Azi gutunganya ibintu
kandi akagira urwego rwo hejuru abikoramo ariko nubwo agira umutima mwiza
umujinya we uba hafi akanawushira vuba byihuse.
Iyo akiri umwana, aba azi
kwitetesha imbere y’ababyeyi be rimwe akabanezeza yiha inshingano ubundi
akazica kugira ngo bamwiteho.
Bamwe mu byamamare bitwa
Micheline:
Micheline Dax ni umunyarwenya, Micheline Spoerri ni umunyepolitiki ukomoka mu Busuwisi, Micheline Pelzer ni umunyamuziki ucuranga injyana ya jazz, Micheline Bernard ni umukinnyi wa filime wabigize umwuga, n'abandi benshi.
TANGA IGITECYEREZO