RFL
Kigali

Ntacyo muri Africa kirimo! Ibihugu 10 bituwe n'abagore benshi kurusha abagabo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/05/2024 12:07
0


Hari Ibihugu biba bituwe n'umubare munini w'abagore kurusha uw'abagabo babituye, hari naho imibare iba ijya kwegerana ndetse hari n'aho Abagabo baba ari benshi kurusha Abagore. Ibi byose biterwa n'impamvu zitandukanye.



Umuryango w'Abibumbye (UN) uvuga ko hariho abagabo benshi kurusha abagore ku Isi, ikanavuga ko abantu biyongera ku kigero cya miliyoni 90 ku mwaka ku Isi yose/ bivuze ko isi yunguka abantu miliyoni zirenga 90 batari basanzwe bayiriho buri mwaka.

Raporo ya UN iherutse gusohora ivuga ko hari abagabo 101.7 ku bagore 100 aha n’impuzandengo ku Isi hose. Mu bihugu bifite umubare munini w'abagore ibyinshi ni ibyo ku mugabane w'Uburayi n'Amerika yo mu Majyepfo. Nta gihugu na kimwe cyo muri Africa yagaragaye kuri uru rutonde.

Ibi nibyo bihugu bifite umubare mu nini w’abagore kurusha abagabo nk'uko worldatlas ibitangaza:

1. Nepal

Umubare w’abagore ni 54.4%.

2. Latvia

Umubare w’abagore ni  54.0%.

3. Lithuania

Umubare w’abagore ni 53.7%.

4. Ukraine

Umubare w’abagore ni 53.7%, iyi mibare ya Ukraine ishobora kuba yarahindaguwe n’intmbara kuko iyi raporo ni iya mbere y’intambara.

5. Russia

Umubare w’abagore ni 53.7%. mu Burusiya naho iyi mibare ishobora kuba yarahindaguwe n’intmbara kuko iyi raporo ni iya mbere y’intambara.

6. Belarus

Umubare w’abagore ni 53.5%.

7. El Salvador

Umubare w’abagore ni 53.2%.

8. Armenia

Umubare w’abagore ni 53.0%.

9. Estonia

Umubare w’abagore ni 52.7%.

10. Portugal

Umubare w’abagore ni 52.7%.


Ibi ni byo bihugu bifite ikibazo cy’ubusumbane ku bitsina, ku buryo abaturage babituye bahura n’ikibazo cyo kubura abo bashakana cyangwa se ugasanga umugabo atunze abagore benshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND