RFL
Kigali

Haravugwa umukobwa! Umwarimu w’i Musanze yasanzwe mu mugozi yapfuye

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:15/05/2024 15:41
0


Mu rukurerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gicurasi 2024, mu Murenge wa Muko, Akagari ka Cyogo, Umudugudu wa Kaberewitwa, umwarimu Harerimana Pascal w’imyaka 27 wigishaga ku ishuri ribanza rya Mubago mu Karere ka Musanze, yasanzwe mu mugozi bikekwa ko yiyahuye. Bikaba bivugwa ko byaba byatewe n'uko umukobwa yamwanze.



Nk’uko byemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Claudien Nsengimana, yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana icyaba cyatumye uyu mwarimu yimanika mu kagozi. Uyu muyobozi yavuze ko iperereza riri gukorwa gusa ko hari ibivugwa ko umukobwa yaba yamwanze ariko umuntu atabihamya nk’ukuri.

Hari amakuru avuga ko uyu mwarimu wari ukiri umusore, yafashe icyo cyemezo nyuma yo kuvugana n’umukobwa bari bamaze iminsi bari mu rukundo wo mu Karere ka Rubavu, ari naho uyu musore akomoka, amubwira ko agiye kwiyahura.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Umuseke.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND