RFL
Kigali

Rubavu: Icyo Meya avuga ku kibazo cy'abashumba batema insina z'abaturage

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:15/05/2024 10:23
0


Nyuma y'igihe kitari gito bamwe mu baturage bo mu Karere Rubavu bataka ikibazo cyo gutemerwa insina n'abashumba bitwikira ijoro, Umuyobozi w'aka Karere yabamaze impungenge agaragaza ko hari ingamba zafashwe.



Mu Karere ka Rubavu hakunze kugaragara abashumba bitwikira ijoro bakirara mu nsina z'abaturage bazigaburira inka baragira mu Mirenge itandukanye irimo;uwa  Rubavu, Nyakiliba, Rugerero na Busasamana. Iki kibazo kimaze gufata intera ndende, hashatswe igisubizo mu rwego rwo gufasha abatemerwa urutoki na ba nyiri nka.

Nubwo ubuyobozi bw'Umurenge wa Rubavu, bwahise bushyiraho gahunda yo guha amakarita aranga aba bashumba gusa ikibazo cyo gutemerwa intoki no gutaka kwa hato na hato ku baturage byo ntibyigeze birangira nk'uko byemejwe n'abamwe mu baturage bagiye baganira n'itangazamakuru mu bihe bitandukanye.

Ubwo Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper yaganiraga n'itangazamakuru akabazwaga kuri iki kibazo, yavuze ko bari gukora uko bashoboye ngo bumvikane n'abarozi batanga akazi kugira ngo hanozwe uburyo aka kazi gatangwamo, hajye hubahirijwe amabwiriza agenga imitangire y'akazi nk'uko n'akandi kazi gasanzwe gatangwa, ashimangira ko umushumba uzajya wangiza imyaka y'abandi agafatwa bizajya bimubazwa ariko na none bikanabazwa uwa muhaye akazi.

Ati: "Turimo kuganira n'aborozi n'inzego zitandukanye kugira ngo dushyireho ingamba, umushumba watemye intsina z'umuturage ajye ahanwa nkawe ariko na none bibazwe n'uwamuhaye akazi".

Meya Mulindwa Prosper yahakanye ko iki kibazo kitaburiwe umuti , yizeza abahinzi b'urutoki ko umuti wacyo uri kuvugutwa.

Akarere ka Rubavu kagizwe n'Imirenge 12 imwe muri yo ni Imirenge y'ubuhinzi aho abaturage batunzwe no guhinga.Muri iyo Mirenge twavuga; Umurenge wa Mudende, Busasamana, Umurenge wa Nyanyumba usangwamo n'uburobyi n'Umurenge wa Kanzeze wuje ubuhinzi.


Mulindwa Prosper Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu


Amakarita yahabwaga abashumba



Umwanditsi: Kwizera Jean de Dieu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND