Kigali

Uwahabwaga amahirwe yo gusimbura Miss Teen USA uherutse kwiyambura ikamba yabiteye utwatsi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:15/05/2024 12:39
0


Mu mpera z'icyumweru gishize, nibwo Miss Teen USA UmaSofia Srivastava yiyambuye ikamba akurikiye mugenzi we Noelia Voigt nawe wanditse ibaruwa asezera mu nshingano ze zo guhagararira abandi bakobwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe.



Uwahabwaga amahirwe yo gusimbura Miss UmaSofia Srivastava kuri uyu mwanya ni igisonga cye Stephanie Shinner ariko kugeza ubu uyu mukobwa nawe yamaze kubihakana, avuga ko 'yumva bidakwiye.'

Ubwo Miss Teen USA 2023 UmaSofia yasezeraga ku nshingano, yatangaje ko nubwo yafashe icyo cyemezo bidakuyeho ko imihigo yahize agiye gukomeza kuyishyira mu bikorwa.

Mu ijambo rye yaragize ati: "Ngiye gukomeza gukora ibyo nashakaga gukora nkifite iri kamba, birimo ibikorwa by'ubugiraneza, kuvuganira abadafite kirengera baba abo muri sosiyete yanjye, abo mu Buhinde no muri Mexique, ndetse n'abo mu muryango w'abaryamana bahuje ibitsina."

Ati: "Ntekereza ko ari ingenzi cyane guharanira kumvwa no kwakirwa muri sosiyete, kuko n'ubundi nibyo nagaragaje mu mushinga wanjye muri iri rushanwa ngiye no gukomeza gushyira mu bikorwa mu gihe cy'umwaka wose."

Atangaza uyu mwanzuro mu mpera z'icyumweru gishize, yavuze ko 'indangagaciro ze zitagihuye neza n'iz'umuryango utegura irushanwa rya Miss Teen USA.'

Nubwo bimeze gutya ariko, hari ibinyamakuru birimo ABC News byamaze gutangaza ko uyu mukobwa w'imyaka 17 y'amavuko ufite inkomoko mu Buhinde yeguye bimaze iminsi bivugwa ko yatotezwaga n'umuyobozi mukuru w'ikigo gitegura iri rushanwa, Laylah Rose.

Abategura iri rushanwa bamushimiye umuhate yagaragaje ubwo yari acyambaye iri kamba, baboneraho no gutangaza ko bageze kure imyiteguro yo gushaka no gutangaza uzasimbura Miss UmaSofia kuri uyu mwanya.

Iyi nkuru yo kwegura kwa Miss Teen USA yasakaye nyuma y'iminsi mike Nyampinga Noelia Voight watowe nka Miss USA muri Nzeri 2023, nawe asezeye mu nshingano ze kubera impamvu z’ubuzima bwe aho avuga ko kugira ngo agire icyo ageza ku bandi bakobwa nk’uko yabyiyemeje ajya gutorwa bisaba kuba ufite ubuzima bwiza.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Voight yatangaje ko mbere y’ibyo akora byose ari ngombwa kwita ku buzima bwe kugira ngo abashe kuzuza inshingano ze. Yongeyeho kandi ko ari umwanzuro umugoye gufata kandi ko n’abagenewe iryo tangazo biza kubagora.

Yagize ati: "Urugendo rwanjye nka Miss USA rwari rusobanuye byinshi, nahagarariye Utah neza, ndetse mpagararira USA no muri Miss Universe. Mbabajwe no kubamenyesha ko nafashe umwanzuro ukomeye wo kwegura ku mwanya wa Miss USA 2023."

Voight wari waraciye agahigo ko kuba umukobwa wa mbere uvuka muri Venezuela wari ubashije kwegukana ikamba rya Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko byari ishema guhagararira Leta ya Utah ariko kuri ubu akaba ashyize imbere ubuzima bwe bwo mu mutwe.

Miss USA ni irushanwa ry’ubwiza rimaze imyaka irenga 70. Donald Trump wahoze ari Perezida wa Amerika niwe wahoze ari we nyiri Miss Universe Organization, ikigo gitegura amarushanwa ya Miss Universe, Miss USA na Miss Teen USA. Trump yagurishije icyo kigo mu 2015.


Stephanie Skinner wahabwaga gusimbura UmaSofia wiyambuye ikamba yabihakanye

Asanzwe ari igisonga cya Miss Teen USA 2023 ndetse akaba na Miss Teen Newyork

Miss UmaSofia Srivastava yamaze gusezera ku nshingano

Impamvu zo gusezeraho kwe ntizivugwaho rimwe

Yavuze ko agiye gukomeza umushinga we

UmaSofia asezeye nyuma ya Miss USA 2023 Noelia wavuze ko agiye kubanza kwita ku buzima bwe bwo mu mutwe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND