Kigali

Bugesera: Abanyamadini bateguye igikorwa cyo gusengera Igihugu bise "Nyamata Prayer Breakfast"

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:11/05/2024 12:48
0


Abanyamadini bo mu Ntara y'Iburasirazuba, mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Nyamata, bateguye igikorwa gikomeye cyo gusengera igihugu cy'u Rwanda.



Iyi gahunda yiswe 'Nyamata Prayer Breakfast' izaba ku Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024 kuva saa Tatu za mu gitondo. Izitabirwa n'abayobozi b'amadini n'amatorero akorera mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera n'abandi batumirwa banyuranye.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Umuhuzabikorwa wa 'Nyamata Prayer Breakfast', Pastor Rugambwa Emmy, yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwego wo gusengera Igihugu cy'u Rwanda. Ati "Ni gahunda yo gusengera Umurenge wacu, Akarere n’Igihugu muri rusange".

Pastor Rugambwa ukorera umurimo w'Imana mu Itorero EENR Nyamata, yakomeje avuga ko iki gikorwa kizitabirwa n’abayobozi b’ibyiciro bitandukanye: Inzego z’amatorero n’amadini, Inzego za Leta, Inzego z’abikorera (PSF) na Sosiye sivile.

Yavuze ko ibikorwa bizakorwa muri 'Nyamata Prayer Breakfast' harimo "Gusengera igihugu cy'u Rwanda no kugaragaza uruhare rw’amatorero n’amadini mu iterambere ry’igihugu".

Ni amasengesho azaba afite insanganyamatsiko ivuga ngo "Umuyobozi ugeza ku bo ayoboye impinduka nziza", ni ukuvuga 'Ubuyobozi bukorera abandi' (Servant leadership).

Pastor Rugambwa Emmy usanzwe ari n'Umukozi w'Akarere ka Bugesera, avuga ko bishimira cyane "uruhare rw’amatorero n’amadini mu bikorwa bakoze mu guhindura ubuzima bw’abaturage", akaba asanga bakwiriye kubikomeza ari nayo mpamvu bateguye iki gikorwa.

Avuga ko umusaruro biteze muri 'Nyamata Prayer Breakfast' ari ukongera ubumwe n'ubufatanye hagati y'abanyamadini n'inzego za Leta. Aragira ati "Umusaruro witezwe ni ubufatanye bw’amadini n’amatorero n’inzego za Leta mu iterambere ry’igihugu".

Ibyihariye kuri Pastor Rugambwa uri ku ruhembe rw'abari gutegura 'Nyamata Prayer' Breakfast


Pastor Emmy Rugambwa akorera umurimo w’Imana mu itorero rya Eglise Evangelique de la Bonne Nouvelle au Rwanda (EENR) mu ishami rya Nyamata muri Bugesera, ndetse ni Umuvugizi Wungirije waryo. Amaze igihe kinini ari umukristo kuko yakiriye agakiza mu 2002.

Yabaye umupasiteri usanzwe mu mwaka wa 2016, aza gusengerwa kuba umushumba mu mwaka wa 2017. Yashatse umugore mu mwaka wa 2016, ashakana na Tegemeya Aurore Rugambwa, bakaba bafitanye abana batatu. 

Uretse umurimo w’Imana, Pastor Rugambwa afite indi mirimo inyuranye yakoze muri Leta!!

Yabayeho Umwarimu igihe cy’umwaka umwe, aba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari (ES of Cell) imyaka 5, aba umukozi ushinzwe ubutaka mu Karere (Land Administrator) mu gihe cy’imyaka 5 ndetse aba Umuyobozi w’ibiro by’ubutaka w’Umusigire (Director of One Stop Center Bugesera) mu gihe cy’umwaka umwe.

Pastor Rugambwa Emmy yabaye kandi Umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere w’Umusigire (Ag.Advisor to the Executive Committee) mu gihe cy’imyaka ibiri, ubu akora nk’Umunyamategeko w’Ibiro by’ubutaka mu Karere ka Bugesera (One Stop Center Lawyer).

Pastor Ruhambwa wari inkingi mwikorezi mu giterane Ev. Dana Morey yakoreye muri Bugesera mu 2023, ni umushumba akabifatanya n'izindi nshingano "kuko Imana yampamagaye n'ubundi nkora akazi kandi ntabwo yigeze imbwira ngo nkareke ubwo nibimbwira nzayumvira".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND