RFL
Kigali

Ibye na Ruzindana, Niyo Bosco wamwikomye: Element yirekuye ashimangira ko muri 1:55AM ifaranga rijejeta

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:10/05/2024 19:23
0


Robinson Fred Mugisha [Element Eleeh] yikije ku bikomeje kuvugwa ku rukundo rwe, icyatumye yisanga muri 1:55AM, uko atunganya indirimbo bigatuma bamwe bavuga ko hari ibitekerezo biremereye bayitanzeho.



Element asobanura impamvu yavuye muri Country Records, yagaragaje ko harimo kuba amasezerano yari afitanye nabo yari yararangiye, kuba adakunda kuguma ahantu hamwe, anakomoza ku kuba 1:55AM ifite amafaranga menshi.

Ubwo yavugaga kuri Country Records, Element yagize ati: ”Njyewe nanga kuba ahantu hamwe gusa, ndahindura nkareba niba ahandi hari icyo nahangukira, si kindi kibazo kidasanzwe.”

Uyu musore uvuga ko 1:55AM ayifata nk’umuryango kuruta uko ayibonamo abantu bakorana, yavuze ko harimo ubukungu, ati: ”Ikintu cya mbere 1:55AM yazanye mu muziki ni amafaranga.”

Ku ngingo irebana n’umubano afitanye na Miss Heritage 2022 muri Miss Rwanda, Kellia Ruzindana, Producer Element yagize ati: ”Ni inshuti yanjye magara.”

Avuga ko kuva muri 2022 ubwo yashyiraga hanze "Kashe" byari nyuma gato ko atandukana n'uwo bakundanaga wari n’uwa mbere. Icyakora maginga aya avuga ko nta mukunzi afite, ariko ngo amubonye byaba ari umugisha.

Yasobanuye ku mvano ya ‘Fou De Toi’ ati: ”Ross Kana yaraje asanga hari umurishyo [beat] nyine turaririmba, gusa nari nayimukoreye ari iye, ariko ni njye wari wamwandikiye biriya byose.” Avuga ko byaje kurangira ibaye iye [Element] bitewe n’impamvu zitandukanye.

Ku birebana no kuba Niyo Bosco yarababajwe n'uko batamugaragaje nk'uwayigizemo uruhare, Element yagize ati: ”Ntabwo namuvuze kuko umwanditsi nyawe yari Rumaga kuko ushobora kuza muri studio ugatanga igitekerezo, ibyo byose biba bifite agaciro kabyo, gusa mpa icyubahiro ibyo yakoze.”

Abavuga ko atagikorera abahanzi benshi indirimbo, yabisobanuye agira ati: ”Oya, ku rugamba tugendeye ku ma filime n'ibyo twumva, ntibahora barasa, igihe kiragera bagatangatanga bagaca hirya bakarasira rimwe cyangwa bakagenda barasa umwe umwe.”

Element Eleeeh yatangaje ko nta mukunzi afite yongera kuvuga ko Ruzindana ari inshuti ye Akomoza kuri Niyo Bosco, yavuze ko umuntu wese watanze igitekerezo ku ndirimbo atumva ko aba akwiye kuyimwandikahoYatangaje ko Gicurasi azayisoza yaramaze gushyira hanze indirimbo ya Gatatu izaba iri muri Afro Gako






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND