RFL
Kigali

Davido agiye guhagarika umuziki

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:10/05/2024 12:20
0


Davido uri mu bahanzi 5 b’abanyafurika bahagaze neza muri iki gihe, yatangaje ko n’ubwo hari benshi bifuza ko yahagarika umuziki aka kanya ko atari ko bizagenda kuko abiteganya nyuma yo gushyira hanze album nshya.



Nyuma y’imyaka 13 akora umuziki akaba yaregukanye ibikombe 77 yahawe ku bwo gukora umuziki mwiza, album 4, Extended playist (EP) 1 ndetse n’indirimbo 30, Davido yatangaje ko ari mu nzira zo guhagarika umuziki.

Mu butumwa Davido uzwi nka Obio yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko azahagarika umuziki nyuma yo gushyira hanze indi album ndetse ko aribwo abantu bazongera kubona amahoro kuko hari abantu benshi bifuza ko ahagarika umuziki.

Yagize ati “Murashaka ko mva mu muziki nabi? Oya nyuma y’indi album sinzongera kuwukora. Noneho muzagira amahoro.”

Davido yaherukaga gushyira hanze album yise “Timeless” yagiye hanze mu mwaka ushize wa 2023 ikaba yaramuhinduriye amateka aho yabashije guhatana mu bihembo bya Grammy ku nshuro ye ya mbere ndetse bigakurura impaka nyinshi kubwo kuba atarabashije kwegukana iki gihembo cya Grammy ahubwo kigahabwa Tyla ukomoka mu gihugu cya South Africa.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND