Kigali

Nelson Mandela yahinduye amateka, mushiki wa Louis XVI acibwa umutwe! Tariki ya 10 Gicurasi mu mateka

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:10/05/2024 8:12
0


Nk’uko buri munsi uba ufite urwibutso usigira abantu batandukanye hirya no hino, uyu munsi tariki ya 10 Gicurasi ubitse amateka menshi atazapfa byumwihariko ku mateka y’abaturage bo mu Bufaransa aho umwami Louis VXI n’umwamikazi we bimye ingoma mu gihe kandi Francois Mitterrand nawe aribwo yabaye Perezida.



Ni gahunda ya InyaRwanda kukugezaho ibyaranze buri munsi mu mateka kugira niba ari ibyishimo cyangwa akababaro ufite hari uwo mubisangiye ndetse no kurushaho guhugurana ku mateka y’ingenzi yaranze Isi muri rusange.

Tariki ya 10 Gicurasi, ni umunsi wa 132 w’umwaka ku ndangabihe ya Gregoire, harabura iminsi 235 ngo ugere ku musozo. Uyu munsi habaye byinshi bitazapfa kwibagirana.

Amateka yabaye kuri uyu munsi:

1774: Umwami Louis XV yarapfuye, icyo gihe Louis XVI yahise aba Umwami w’u Bufaransa mu gihe Marie Antoinette nawe yabaye Umuwamikazi.

1824: Inzu y’ubugeni yarafunguwe ku mugaragaro i London.

1872: Victoria Woodhull yabaye umugore wa mbere watoranyijwe mu bakandida bagombaga kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1981: Francois Mitterrand yabaye Perezida wa gatanu wayoboye u Bufaransa, aba umu Socialiste wa mbere uyoboye iki gihugu.

Mu mwaka wa 1994: Nelson Mandela yatangajwe nka perezida wa mbere w’abirabura muri Afurika y'Eepfo.

Abantu bitabye Imana:

1794: Elisabeth, mushiki w’umwami w’u Bufaransa Louis XVI, yapfuye aciwe umutwe nk’igihano cy’urupfu cyariho icyo gihe.

1988: Shen Congwen, wabaye umwanditsi w’Umushinwa w’ikirangirire.

2010: Robert B.Salter, umuganga ubaga wo muri Canada.

Abantu bavutse kuri iyi tariki:

Mu mwaka wa 1997; Richarlison umukinnyi wa Totenham Hotspurs

Mu mwaka wa 1996:  Tyus Jones rurangiranwa mu gukina Basketball muri Amerika

Mu mwaka wa 1981; Humberto Suazo umukinnyi w’umupira w’amaguru uvuka muri Chille






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND