RFL
Kigali

Hapfuye ba Papa batatu! Tariki ya 08 Gicurasi mu mateka

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:8/05/2024 7:37
0


Nk’uko buri munsi uba ufite urwibutso usigira abantu batandukanye hirya no hino, uyu munsi tariki ya 08 Gicurasi ubitse amateka menshi atazapfa kwibagirana by’umwihariko muri kiliziya gatorika.



Ni gahunda ya InyaRwanda kukugezaho ibyaranze buri munsi mu mateka kugira niba ari ibyishimo cyangwa akababaro ufite hari uwo mubisangiye ndetse no kurushaho guhugurana ku mateka y’ingenzi yaranze Isi muri rusange.

Tariki ya 08 Gicurasi, ni umunsi wa 130 w’umwaka ku ndangabihe ya Gregoire, harabura iminsi 236 ngo ugere ku musozo. Ni umunsi waranzwe n’ibikorwa byinshi bitandukanye byumwihariko muri kiliziya gatorika yo yabuze abashumba bakuru b’iri torero batatu ku itariki nk’iyi mu myaka itandukanye ya cyera cyane.

Bimwe mu bikorwa byabaye tariki ya 08 Gicurasi mu ruhererekane rw’imyaka

Mu mwaka wa 328: Padiri Athanase wakomokaga i Alexandrie yabaye Musenyeri w’Umujyi wa Alexandrie.

Mu mwaka wa 1898 mu butariyani, nibwo hakinwe umukino wa mbere wa shampiyona.

Mu mwaka wa 1921, mu gihugu cya Romania nibwo hashinzwe ishyaka rya Gikominisiti bwa mbere.

Mu mwaka wa 1945, Abaturage ba Algeria bagera ku 100 bishwe n’abakoroni b’abafaransa mu mvururu zari zabahuje.

Mu mwaka wa 1970, Itsinda ry’abaririrmbyi bakomoka mu bwongereza bitwa Beatles bashyize hanze album yabo ya 12 yitwa Let it be. Aba batangiye umuziki mu mwaka wa 1960.

Mu mwaka wa 2019, Bivugwa ko Umwongereza w'imyaka 17 witwa Isabelle Holdaway ari we murwayi wa mbere wabonye imiti yahinduwe mu buryo bwa geneti kugira ngo yirinde indwara ziterwa n’ibiyobyabwenge.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki

1883: Jose Ortega Y Gasset, umuhanga mu by’imitekerereze (Philosophe) akaba n’umunyapolitiki wamenyekanye muri Espagne.

1982: Rachel Boston, umukinnyi wa sinema w’Umunyamerikakazi.

1983: Leandro Rinaudo, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umutaliyani.

Bamwe mu bitabye Imana kuri iyi tariki

Mu mwaka wa 535 nibwo Papa (Umushumba wa kiliziya gatolika ku Isi) Yohani wa kabiri yitabye Imana.

Mu mwaka wa 615, Papa Bonifase wa kane yitabye Imana.

Mu mwaka wa 685, Papa Benedigito wa kabiri yitabye Imana

Mu mwaka wa 997, Emperor w’ubushinwa Tai Zong yitabye Imana

Mu bandi bantu babaye ibikomerezwa ku Isi bitabye Imana kuri uyu munsi, harimo Zhoa shi emperor w’ubushinwa, Haakon umwami wa Norway, Jair Rodrigues umuririmbyi ukomoka muri Brazil n’abandi benshi bitabye Imana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND