RFL
Kigali

Amakuru mashya ku banyeshuri b’i Muhanga bakoze impanuka

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:7/05/2024 8:02
0


Ubuyobozi bw’ishuri rya Saint-Bourget TSS buratangaza ko abanyeshuri 16 bakoze impanuka tariki 05 Gicurasi 2024, bakajyanwa mu bitaro bya Kabgayi barimo boroherwa usibye umunyeshuri umwe wavunitse imbavu ebyiri.



Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Kibangu ubwo abanyeshuri bo kuri iryo shuri, bari bagiye kwitabira imikino y’amarushanwa ‘Amashuri Kagame Cup’ i Kabgayi mu Karere ka Muhanga, imodoka barimo ya Hiace ikabura feri ikarenga umuhanda abana bagakomereka bidakabije usibye umwe wavunitse imbavu.

 Umuyobozi wa Saint Bourget TSS, Norbert Rukundo, wari kumwe n’abo bana bakora impanuka yavuze ko ku wa Mbere tariki 06 Gicurasi 2024 bari bakiri mu bitaro bya Kabgayi, ariko bari koroherwa, kandi ko ababyeyi babo bamenyeshejwe na bo bakaba barimo gukurikirana ubuzima bw’abana babo.

 Avuga ko imodoka yarimo abanyeshuri 16, umwarimu umwe, umushoferi na we ubwe, bose hamwe bakaba bari 19, ariko abenshi ngo nta bibazo bikomeye bagize kuko nk’umushoferi we atigeze ajyanwa no kwa muganga.

 Agira ati “Tugeze ahitwa i Murambi imodoka yabuze feri irenga umuhanda yikaraga inshuro enye, hari umwe bigaragara ko yababaye cyane kuko yavunitse imbavu, abandi bose bari mu buzima bwiza nta gikomeye kirimo, bose baraye i Kabgayi kugira ngo bakurikiranwe niba nta kibazo cyabaye kuko ntawakwizera iby’impanuka”.

 Avuga ko impanuka ikimara kuba ababyeyi bamenyeshejwe, bakaza kubareba ku buryo byanatumye abana barushaho kumva bakomeye.

 Avuga ko nyuma y’impanuka inzego za polisi zahageze zigatangira iperereza, zikanafasha mu buryo bwo kugeza abo banyeshuri kwa muganga.

 

Ivomo:Kigali Today 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND