Umuhanzi akaba n’umunyamakuru uri mu bagezweho muri iki gihe, Nyarwaya Innocent [Yago] yatangaje ko yerekeje muri Uganda, mu rwego rwo kurangiza indirimbo yakoranye n’umuhanzi Wycliff Tugume [Ykee Benda] ndetse n’indirimbo yakoranye n’umuhanzi Pius Mayanja [Pallaso].
Uyu muhanzi
uherutse gushyira ku isoko Album ye ya mbere yise ‘Suwejo’ yahagurutse ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, mu gitondo cyo kuri uyu wa
Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2024.
Yago yabaye
igihe kinini muri Uganda, ndetse yagiye ahakorera ibikorwa bitandukanye ari
kumwe n’abahanzi baho. Ni kimwe mu bihugu kandi yagiye yifashisha mu
kunyekanisha ibikorwa bye binyuze mu bitangazamakuru byaho.
Mu kiganiro
yagiranye na InyaRwanda, Yago yavuze ko yagiye muri Uganda mu rugendo rugamije
kurangiza indirimbo yakoranye n’abarimo Pallaso na Ykee Benda.
Ati “Ngiye gukora ku mishinga yanjye n’abahanzi ba hano, ariko ndagenzwa no gushyigikira umuhanzi Feffe Bussi afite igitaramo uyu munsi. Mfite imishinga n’abahanzi ba hano kandi bakomeye.
Mfitanye indirimbo na Ykee Benda ngomba kuva hano
dufashe amashusho, mfitanye indirimbo na Pallaso nawe tugomba gufata amashusho.”
Yago yavuze
ko mu gihe azamara muri Uganda, azakora ibiganiro binyuranye n’itangazamakuru
mu rwego rwo kumenyakanisha ibikorwa bye.
Ariko kandi
avuga ko yagiye muri Uganda, mu rugendo rugamije kuhatangiriza ku mugaragaro
ibikorwa by’umuyoboro we wa Youtube yise ‘Yago Tv Show’, azageza no mu bindi
bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nigeria n’ahandi.
Ati “Ngiye
gufungura icyicaro ya Yago Tv Show muri Uganda, kubera ko mfite gahunda yo
gufungura ahantu hanyuranye icyicaro. Ndafungura icyicaro muri Kampala (Uganda),
ariko mfite na gahunda yo gufungura icyicaro muri Canada, muri Amerika ndetse
na Nigeria.”
Akomeza ati
“Ndi no gutekereza gufungura icyicaro i Naribo muri Kenya, ariko aho maze
kwemeza neza ni muri Uganda, Nigeria Amerika ndetse na Canada. Ndashaka
gukorera mu bihugu nka bitanu cyangwa se bine, mu rwego rwo kwagura ibikorwa
bya Yago Tv Show.”
Yago agiye muri Uganda, mu gihe ari no kwitegura gushyira hanze indirimbo yakoranye na Passy wamamaye mu itsinda rya TNP.
Ateganya ko nyuma yayo azasohora indirimbo
ye Ykee Benda, akurikizeho indirimbo ye bwite, akurikizeho indirimbo ye na Pallaso
ashingiye kuri gahunda afite mu gushyira hanze uruhererekane rw’indirimbo ze.
Pallaso
ufitanye indirimbo na Ykee Benda, ari mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Uganda.
Azwi cyane nk’umwanditsi w’indirimbo mwiza, Producer w’amajwi, ariko ugira
uruhare no mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi banyuranye.
Yinjiye mu
muziki yitaye cyane ku kuririmba indirimbo zubakiye ku mudiho wa Afrobeats, Hip
Hop, Dancehall, Afropop, RnB n’izindi. Uyu mugabo w’imyaka 36 y’amavuko, avuka
mu muryango w’abanyamuziki barimo Jose Chameleone, Weasel n’abandi.
Ykee Benda
akoranye indirimbo na Yago nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo ‘Ndokose’ yakoranye
n’umuhanzikazi Marina. Uyu muhanzi yagiye ahirwa cyane n’indirimbo yakoranye n’abahanzi
bo mu Rwanda, kuko zamamaye cyane.
Umuziki we
wubakiye kuri Afrobeats, Pop, Dancehall, R&B, Reggae n’izindi. Kuva mu 2015
ari mu muziki, kandi indirimbo ze zaramenyekanye cyane.
Pallaso [King
of East] yakoranye indirimbo na Yago bagomba gufatira amashusho
Ykee Benda
yongeye guhuza imbaraga n’umuhanzi wo mu Rwanda
Yago yatangaje ko agiye kwagurira ibikorwa bya Yago Tv Show mu bihugu bine
Yago yavuze ko mu gihe azamara muri Uganda azakora ibiganiro n’itangazamakuru mu kwamamaza ibikorwa bye
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AMASHAGAGA’ YA YAGO
TANGA IGITECYEREZO