RFL
Kigali

Fela Music bashyize hanze indirimbo “Umukara” bakoreye muri LLF - VIDEO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:5/05/2024 9:11
0


Itsinda ry’abahanzi rya Fela Music bashyize hanze amashusho y’indirimbo “Umukara” bari bamaze iminsi bateguje abafana babo, ikaba yarakorewe muri studio ya LLF yashinzwe kugira ngo ifashe abahanzi beza mu bari kuzamuka.



Nyuma yo gushyira hanze indirimbo “Mirror” iri mu zakunzwe cyane, abahanzi babiri bagize itsinda rya Fela Music bongeye bakora mu nganzo bashyira hanze indirimbo “Umukara” yumvikanisha uburyo ubuzima muri Kigali bugoye cyane.

Nyuma y’uko bari mu batanga icyizere mu muziki, Fela Music bakoreye iyi ndrimbo “Umukara” mu nzu itunganya umuziki ya Live Life Lifestyle (LLF) Studio imwe mu ziri gufasha abahanzi bakiri bato byumwihariko gukora umuziki w’umwimerere.

Iyi nzu itunganya umuziki imaze gukorerwamo indirimbo zitandukanye harimo iyi ya Fela Music bise “Umukara” ndetse hakaba harakorewemo indirimbo “Suku” ya Kenny Edwin ari kumwe na Fireman ndetse bakaba bafite indi mishinga myinshi y’indirimbo.

Uretse kuba LLF yarashyize imbaraga mu gufasha abahanzi bakizamuka, bafite ubushobozi bwo kuba bakorana n’abandi bahanzi mpuzamahanga ndetse bakaba barabashyiriyeho uburyo bwo kuborohereza haba mu kubona icyo barya, aho kuryama, imikino itandukanye yo kubaruhura mu gihe bari gukora indirimbo, ndetse n’ibindi by’ibanze umuhanzi yakenera.


Reba indirimbo "Umukara" ya Fela Music
">
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND