RFL
Kigali

Umutoza Bayern Munich yari yiringiye yayiteye utwatsi

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:2/05/2024 19:00
1


Ralf Rangnick utoza ikipe y'igihugu ya Austria, yamaze gutera utwatsi Bayern Munich, avuga ko azaguma mu ikipe y'igihugu.



Ibinyamakuru bitandukanye, byari bimaze iminsi byandika ko ibiganiro biri ku musozo, kandi biri kugenda neza kugira ngo Ralf Rangnick azasimbure Thomas Tuchel muri Bayern Munich.

Ralf Rangnick mu byo yatangaje, yavuze ko koko yaganiriye na Bayern Munich, ariko bikarangira afashe umwanzuro wo kuguma gutoza ikipe y'igihugu ya Austria.

 Ralf Rangnick yagize ati " Kugeza ubu ndi umutoza w'ikipe y'igihugu ya Australia, kandi ndayikunda n'umutima wange wose.

Nshaka kubamenyesha ko atari Bayern Munich yanze ko tuzakorana, ahubwo nasanze ntagomba kureka intego twihaye muri Austria''.

Ralf Rangnick ategerejwe mu mikino ya Euro izabera mu Budage kandi yatangaje ko agomba gutoza kugera amasezerano ye arangiye muri 2026.

Kugeza ubu Ralf Rangnick niwe Bayern Munich yari yizeye kuko iyi kipe yari yaratewe utwatsi na Xabi Alonso wa Bayer Leverkusen.

Ubu na Ralf Rangnick abaye umutoza wa kabiri uteye utwatsi Bayern Munich.


Ralf Rangnick wari witezwe ko azasimbura Thomas Tuchel yamaze gutera utwatsi Bayern Munich 


Ralf Rangnick yavuze ko azaguma gutoza ikipe y'igihugu ya Austria 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Didi2 weeks ago
    Nonese ko mwanditse ko Ralph ategerejwe mu mikino ya Euro izabera mu Budage, Australia ikina Euro?





Inyarwanda BACKGROUND