Abaraperi bakuranye nk’impanga mu muziki, Hagenimana Jean Paul [Bushali] ndetse na Muheto Bertrand [B-Threy] bategerejwe mu Mujyi wa Lille mu gihugu cy’u Bufaransa, aho bazakorera ibitaramo bitatu bisunze ibihangano by’abo byubakiye ku mudiho wa Kinyatrap.
Ni ubwa
mbere aba bahanzi bombi bazaba bataramiye mu Bufaransa. Ariko baciye ibintu mu
bitaramo binyuranye bagiye bagaragaramo mu Rwanda birimo nka Iwacu Muzika
Festival, ibya sosiyete zinyuranye, iby’abo bwite n’ibindi binyuranye.
Indirimbo z’abo
zatumye hari ababafata nk’abahanganye, ariko bagiye bagaragaza ko gukurira muri
Label ya Green Ferry Music byaguye imbago z’umuziki w’abo.
InyaRwanda
yabonye amakuru avuga ko Bushali azaba ari kumwe na B-Threy ndetse na Producer
Dr Nganji wamuritse impano y’abo.
Urugendo rw’abo
ruzatangizwa n’igitaramo cya mbere bazakora ku wa 23 Gicurasi 2024, kizabera
ahitwa mu nyubako y’imyidagaduro ya Théâtre National de Chaillot, ariko kandi
hazagaragazwa urugendo rw’umuziki wa Bushali, na B-Threy binyuze mu njyana ya
Kinyatrap.
Ku wa 24
Gicurasi 2024, aba bahanzi bombi bazaririmba mu iserukiramuco ryiswe ‘Africa
Fest’ rihuza abahanzi bakomeye mu Bufaransa no mu bindi bihugu; urugendo rw’abo
ruzasozwa tariki 25 Gicurasi 2024, baririmba mu iserukiramuco ryiswe ‘Nyege
Nyege’ (Risanzwe ribera muri Uganda, ariko ribanza kubera mu Bufaransa).
Bushali na
B-Threy bakoranye indirimbo 'Nituebue' yamamaye mu buryo bukomeye bahuriyemo na
Slum Drip, iri kuri Album 'ku Gasima'.
Bombi
bahahuriye mu ndirimbo 'Amabara' bakoranye na Marina ndetse na Alyn Sano. Banaririmbye
mu ndirimbo 'Blessed' ya Wamunigga yaririmbyemo Bull Dogg, Bruce The 1St, Papa
Cyangwe, Fireman na Jay Pac.
Dr Nganji
bazajyana mu Bufaransa yanabahurije mu ndirimbo bise 'Kanyabunyobwa' imaze
umwak isohotse.
Mu Mujyi wa
Lille aho Bushali na B-Threy bazataramira, ni Umurwa Mukuru w’Akarere ka
Hauts-de-Frnce mu Majyaruguru y’u Bufarana, hafi y’Umupaka n’u Bubiligi. Ni
Umujyi w’umuco na Kaminuza nyinshi utuwe n’abantu benshi muri iki gihe. Wahoze
ari umurwa w’abacuruzi bakomeye mu Bufaransa.
Uyu Mujyi
uteretse ku buso bwa 34.8 km2, aho utuwe n’abantu 1,085,000 ushingiye ku mibare
itangazwa mu mezi ya mbere y’uyu mwaka. Mu 2023, uyu Mujyi wari utuwe n’abantu
1,079,000 bigaragaza izamuka rya 0.56% ugereranyije n’umwaka wa 2024.
Dr Ngaji uherutse gushyira hanze Album ya kane yise 'Kinyarwanda' ategerejwe mu Bufaransa
TANGA IGITECYEREZO