Tariki 03 Werurwe 2025, Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (ICE) rwatangaje ko rwafashe Ishimwe Dieudonné w’imyaka 38, wari warahunze ubutabera bw’u Rwanda nyuma yo gukatirwa imyaka Itanu ahamwe ibyaba bibiri birimo icyo gukoresha undi imibonano muzabitsina ku gahato.
Yafatiwe mu mujyi wa Fort Worth, muri Texas. Ishimwe yari yarinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko aza kurenga ku mategeko y'igihugu. Urwego rushinzwe iperereza muri Amerika (FBI) rwafashije ICE mu gikorwa cyo kumufata.
Ishimwe Dieudonné, uzwi nka Prince Kid, wari umuyobozi wa kompanyi itegura irushanwa rya Miss Rwanda, mu Kwakira 2023 nibwo yahamijwe ibyaha bibiri aribyo Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse n'icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku Gitsina , akatirwa igifungo cy'imyaka itanu n'ihazabu ya miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda. Nyuma yo gukatirwa, ntiyigeze yishyikiriza inzego z'ubutabera ngo arangize igihano cye.
Mu kiganiro n'abanyamakuru mu Ugushyingo 2023, umuvugizi wungirije wa guverinoma, Alain Mukuralinda, yatangaje ko nibaramuka batamubonye mu gihugu, bazitabaza inzego mpuzamahanga zirimo na Interpol kugira ngo afatwe.
Leta y’u Rwanda, binyuze mu Bushinjacyaha Bukuru, yari yashyiriyeho Ishimwe impapuro zimuta muri yombi ku cyaha cyo gufata ku ngufu kuva ku wa 29 Ukwakira 2024. Josh Johnson, umuyobozi w’agateganyo wa ICE mu ishami rishinzwe gukurikirana no kwirukana abinjira mu gihugu mu buryo butemewe, yavuze ko Amerika itazihanganira abanyabyaha bagerageza guhunga ubutabera mu bindi bihugu. Yongeyeho ko bazakomeza gukorana n’inzego z’umutekano zo mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga kugira ngo abantu nk’aba bafatwe kandi birukanwe.
Kuri ubu, Ishimwe afungiye muri ICE, ategereje ko hafatwa icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda nk'uko bigaragara ku rubuga rwayo ndetse bikaba byagarutsweho n'ibitangamakuru bitandukanye birimo wfaa.com.
TANGA IGITECYEREZO