RURA
Kigali

Higanjemo ab’igitsina gore! Ibyamamare byatunguranye bikagaragara bitumura itabi mu ruhame - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:9/03/2025 17:33
0


Nubwo benshi mu byamamare bazwi mu myidagaduro bagaragaza ubuzima bwiza ku mbuga nkoranyambaga, hari bamwe muri bo batunguye benshi bagaragara baryohewe no kunywera itabi mu ruhame.



Kunywa itabi ku byamamare, ni ikintu gisa nk'ikimenyerewe mu Isi y'myidagaduro, kuko usanga haba mu ndirimbo, mu mafilime bakina n'ahandi bashobora kuryifashisha bitewe n'ubutumwa bashaka gutambutsa.

Nyamara ku rundi ruhande, hari ibyamamare bitungurana no mu buzima busanzwe bikagaragara biritumura mu ruhame, kandi ari abantu basanzwe baryamaganira kure ndetse bashishikariza abandi kurigendera kure mu rwego rwo kugira ubuzima buzira umuze.

Abanyamideli, abahanzi, abakinnyi ba filime n'abanyamakuru bakomeye barimo Jennifer Aniston, Bella Hadid na Dua Lipa bose bagaragaye batumura itabi, nyamara bari bazwiho kwimakaza ubuzima bwiza.

Dore bamwe mu byamamare batunguranye banywa itabi:

1.     Abakobwa ba Perezida Barack Obama

Malia Obama, umukobwa mukuru wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 44, yavugishije benshi nyuma yo kugaragara atumura itabi mu muhanda i Los Angeles.

Page Six yatangaje ko Malia Obama yagaragaye i Los Angeles ku wa Gatatu, tariki 4 Ukwakira 2023, ari kunywa itabi. Uyu mukobwa yafotowe ari kumwe n’inshuti ze bishimanye anywa itabi.


Malia Obama yagaragaye atumura itabi nyuma yaho murumuna we Sasha Obama na we aheruka kugaragara ari kumwe n’inshuti ze baganira bahererekanya itabi. Uyu mukobwa yari avuye mu birori.

Obama w’imyaka 62 mu 2009 yavuze ko na we yanyweye itabi mu gihe cy’ubugimbi bwe na nyuma amaze kurushinga ariko akaza kurireka ubwo yatangiraga urugendo rwo kwiyamamariza kuyobora Amerika.

Mu 2020 mu gitabo Obama yashyize hanze yise “A Promised Land’’ yagaragaje ko uyu mukobwa we mukuru Malia Obama ari mu bamufashije kureka kunywa itabi. Obama yayoboye Amerika mu 2009-2017.

2.     Jennifer Aniston

Nubwo asanzwe afatwa nk’umuntu w’intangarugero, Jennifer Aniston yigeze kumenyekana nk’umunywi w’itabi ukomeye mu myaka yatambutse.
Mu 2022, uyu mukinnyi wa filime wegukanye ibihembo bikomeye, yagaragaye atumura itabi ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko. Ibi byateje impaka, cyane ko yari yaratangaje ko yasezereye itabi burundu kuva mu 2007.

3. Bella Hadid

Uyu munyamideli w’icyamamare yagaragaye arimo kunywera itabi mu birori bya filime bya Cannes mu Bufaransa.
Bella Hadid yigeze kwemera ko yatangiye kunywa itabi afite imyaka 14, kandi ko yarikoresheje igihe kinini. Kuva mu 2017, yari yaravuze ko agiye kureka itabi burundu, ariko amafoto ye aheruka yatumye abakunzi be bibaza niba yaba yararisubiyeho.

4. Stacey Solomon

Uyu munyamakuru wa televiziyo yagaragaye anywa itabi ubwo yari kumwe n’umuryango we i Londres mu 2023.
Yigeze kuvuga ko yakunze kugira ikibazo ubwo yafataga icyemezo cyo kureka itabi, ndetse no mu gihe yari atwite. Yavuze ko yagerageje kugabanya ingano y’itabi yanywaga, ariko ko kureka burundu bitamworoheye.

5. Dua Lipa

Uyu muririmbyi ukomoka mu Bwongereza yagaragaye mu kwezi gushize arimo kunywa itabi ari kumwe n’umukunzi we Callum Turner i Paris.
Ibi byaratunguranye cyane kuko mu 2022 yari yaratangaje ko yaretse itabi burundu kugira ngo asigasire ijwi rye, ndetse n’ubuzima bwe muri rusange.

6. Holly Willoughby

Uyu munyamakuru wa televiziyo mu Bwongereza, wari uzwiho ubuzima bwiza, yagaragaye anywa itabi mu 2009 ubwo yari yitabiriye V Festival.
Nyuma yaho, bivugwa ko yaretse itabi, ariko amafoto yafashwe nyuma nabwo atumura itabi yakomeje gutungura benshi.

7. Abbey Clancy

Uyu munyamideli ukomoka mu Bwongereza yagaragaye inshuro nyinshi aryohewe n’itabi, harimo nko mu 2023 ubwo yarimo gufata amashusho y’amatangazo ya Paddy Power.
Abbey Clancy kandi yigeze kugerageza kureka itabi mu 2011, ariko nyuma y’igihe gito yongeye kugaragara arinywa.

8. Miley Cyrus

Uyu muririmbyi wamamaye mu ndirimbo za pop yagiye agaragaza ku mugaragaro ko ashyigikiye itabi, cyane cyane iry’urumogi.
Miley Cyrus yigeze gutangaza ko yafashe icyemezo cyo kudasubira mu businzi no mu kunywa itabi, na nyuma yagaragaye kenshi aritumura mu ibanga.

9. Johannes Radebe

Uyu mukinnyi wa filime akaba n’umubyinnyi wo muri Afurika y’Epfo yemeje ko akunda kunywa itabi cyane cyane mu bihe bikomeye by’amarushanwa yo kubyina nka "Strictly Come Dancing".
Yavuze ko ababyinnyi benshi b’amafilime banywa itabi kubera igitutu bahura na cyo.

10. Emily Atack

Uyu mukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya yigeze gutangaza ko yatangiye kunywa itabi no kunywa inzoga nyuma y'uko ababyeyi be batandukanye.
Mu 2023, yagaragaye anywera itabi mu birori byabereye i Londres, biteza impaka kuko benshi bamufataga nk’icyitegererezo mu birebana n’ubuzima bwiza.

Itabi rifite ingaruka mbi ku buzima zirimo:

  • Kongera ibyago byo kurwara indwara z'umutima n'ibihaha
  • Kuzana iminkanyari no gusaza vuba kw'uruhu
  • Guhindura ibara ry’amenyo n’inzara





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND