RFL
Kigali

Muhire Kevin yavuze ko Rayon Sports yajemo amatsinda ayirwanya, asaba abayihozemo kuyigarukamo-VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/05/2024 10:20
0


Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports ,Muhire Kevin yavuze ko iyi kipe yajemo amatsinda menshi ayirwanya, anasaba abayihozemo bagiye kuyigarukamo bagasenyera umugozi umwe kugira ngo yongere kwitwara neza itware ibikombe.



Ku munsi w'ejo ku wa Kabiri Saa Cyenda nibwo kuri Kigali Pelé Stadium haberaga umukino wo kurwanira umwanya wa 3 w'igikombe cy'Amahoro wahuzaga Rayon Sports na Gasogi United.

Warangiye Rayon Sports ariyo itsinze igitego 1-0 cya Nsabimana Aimable ihita yegukana uyu mwanya.

Nyuma y'uyu mukino, Muhire Kevin yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru, agaruka kuri byinshi byatumye Ikipe abereye kapiteni ititwara neza.

Kimwe mu byo yavuze harimo ko muri Rayon Sports harimo amatsinda menshi y'abahoze bayikunda basigaye bayirwanya gusa abasaba kugaruka bagasenyera umugozi umwe.

Yagize ati "Nkuko mbivuga,Rayon Sports ubu tuvugana  hajemo amatsinda menshi harimo ayabayirwanya bahoze bayikunda ubu bakaba barimo bayirwanya.  

Abo bantu bayirwanya ubu nibo bagakwiye kuba bayifasha kugira ngo igere kuri ibyo byishimo bifuza.

Navuga ko abagiye, abahari bose ni baze dusenyere umugozi umwe kugira ngo  bubake Rayon Sports bifuza kuko Jean Fideli wenyine cyangwa uwo ariwe wese uri muri komite ya Rayon Sports ntiyayubaka ari wenyine.

Ahubwo abo bantu bagiye ku ruhande ,abo bantu bagiye bavuga ngo tuyivuyeho ,turayanze cyangwa turaruhutseho gato ni baze bashake ibyishimo muri Rayon Sports nk'uko babikoraga mbere. 

Baze bashoremo amafaranga yabo,baze bashore urwo rukundo rwabo. Nibagaruka ari benshi Rayon Sports izabona ibyo yifuza byose ariko nibakomeza kuryaryana bavuga ngo bamwe twabivuyemo ngo Jean Fideli ngo nagende ,buriya  ashobora kugenda n’undi uje nawe ugasanga ntimuhuje.

Rero ahubwo mwebwe nimuze muri benshi ,musenyere umugozi umwe kugira ngo Rayon Sports igere ku byo yifuza kugeraho ,nibyo bikombe biboneke kuko uyu munsi hashobora kuza kanaka ntimuhuze ariko icyo mbasaba nuko baza tugasenyera umugozi umwe kugira ngo twubake Rayon Sports twifuza".

Ikipe ya Rayon Sports muri uyu mwaka ntabwo ibintu byagenze neza kubera kuko muri shampiyona iri ku mwanya wa 2 kandi igikombe cyamaze kwegukanwa na APR FC naho mu gikombe cy'Amahoro ho basezererewe na Bugesera FC muri 1/2 none byarangiye begukanye umwanya wa 3.

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND