RFL
Kigali

Meddy yaciye agahigo kuri YouTube akomeza kwanikira Diamond Platnumz

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:17/05/2024 11:29
0


Umuhanzi Ngabo Medard wamamaye mu muziki nka Meddy, yaciye agahigo kuri YouTube mu Rwanda aba umuhanzi wa mbere ugize indirimbo yarebwe n’abantu Miliyoni 100 kuri YouTube ndetse aba umuhanzi wa gatatu muri East Africa ufite indirimbo yarebwe n’abantu miliyoni 100 nta wundi muhanzi bafatanyije.



N’ubwo yatangiye urugendo rushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Umuhanzi Meddy akomeje guca uduhigo haba muri East Africa ndetse no mu Rwanda muri rusange.

Indirimbo “Slowly” ya Meddy imaze imyaka itandatu kuri YouTube, yamaze kurebwa n’abantu miliyoni  100 bituma ikomeza guca uduhigo dutandukanye haba mu Rwanda ndetse no muri Africa y’iburasirazuba.

Iyi ndirimbo ibaye iya gatatu ikozwe n’umuhanzi umwe ibashije kurebwa cyane kuri YouTube ikaba ikurikiwe na "Jeje" ya Diamond Platnumz ifite miliyoni 96 mu gihe cy’imyaka ine imaze kuri YouTube. Uyoboye abandi ni Zuchu ku ndirimbo "Sukari" agakurikirwa na Fally Ipupa ukomoka muri DRC.

Iyi ndirimbo kandi yakomeje kuyoboza inkoni y’icyuma izindi ndirimbo zo mu Rwanda zose kuba ariyo yarebwe cyane kuri YouTube.

Bitari ibyo gusa, Meddy niwe ufite agahigo mu Rwanda ko kugira indirimbo yarebwe n'abantu miliyoni imwe ku munsi umwe. Iyo ndirimbo "My Vow" niyo yakuze nyuma yo gukora ubukwe.


Meddy yaciye agahigo ko kuba umuhanzi nyarwanda ufite indirimbo yarebwe n'abantu miliyoni 100 kuri YouTube


Meddy akomeje kwanikira Diamond Platnumz


Zuchu yari asanzwe afite indirimbo yujuje miliyoni 100 kuri YouTube


Fally Ipupa ukomoka muri DRC nawe ni umwe muhanzi ufite indirimbo yakoze wenyine imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 100







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND