Ingabire Appolinaire wamenyekanye cyane ubwo yakinaga muri filime y'uruhererekane ya City Maid, yashyize ahagaragara filime y'uruhererekane yise 'Inzira y'Umusaraba', avuga ko idasanzwe kuri we kuko azayishoramo amafaranga menshi, kandi arateganya kuzifashishamo abakinnyi ba filime nibura 500 mu gihe izamara ikorwa.
Kuva kuri
uyu wa 14 Gicurasi 2024, uyu mugabo wagize uruhare mu gutunganya nyinshi muri
filime zamamaye cyane nka 'Intare y'Ingore' yatangiye gushyira hanze ibice
bishya by'iyi filime yafatiye amashusho mu bice bitandukanye by'Umujyi wa
Kigali n'ahandi mu rwego rwo gushyira mu ngiro ibyo yanditse.
Ni filime
irimo abakinnyi bakomeye yagiye yifashisha muri filime zitandukanye ze yakoze. Irimo
abakinnyi nka Uwamahoro Antoinette wamamaye nka Intare y’Ingore, Uwimpundu
Sandrine wamamaye nka Rufonsina muri filime ‘Umuturanyi’, Vital Bizimana wamenyekanye
mu ‘Intare y’Ingore’ yitwa Papa Rosine, Irafasha Sandrine ‘Swalla’ wamenyekanye
muri ‘City Maid’ na ‘Indoto’ n’abandi.
Uyu mugabo niwe
wakoze filime zirimo 'Niyibikora', 'Intare y'Ingore', 'Giramata' n'izindi
zitandukanye zamuhaye ijambo muri Cinema y'u Rwanda.
Mu kiganiro
yagiranye na InyaRwanda, Ingabire Appolinaire yavuze ko filime ye 'Inzira
y'Umusaraba' iri ku rwego rwa filime asanzwe ategura ashingiye ku bushakishatsi
akora kuri filime zikorwa n'abanyarwanda banyuranye.
Yavuze ko
filime nyinshi zitunganywa n'abanyarwanda zifite amashusho meza n’amajwi meza
ariko ko biteye inkeke mu bijyanye n'inkuru, kuko usanga inkuru z'abo nta kintu
kigisha abantu.
Ingabire
yavuze ko kimwe mu bice by'ingenzi bigize filime ari 'inkuru' bityo ko buri
wese utegura filime akwiye kwita cyane ku nkuru. Ati "Akenshi usanga
ashaka kubihuza n'ubuzima abayemo cyangwa se umuturanyi we cyangwa se undi
muntu w'undi yarebye, ntabwo habaho gutekereza ko agomba gutekereza ko agomba
kwicara ngo atekereze inkuru nk'igihangano adashingiye ku buzima bwe cyangwa
ubuzima bw'undi muntu."
Uyu mugabo
avuga ko uwandika filime akwiye kwicara agakora inkuru imuvuyemo, kuko ariyo iryohera
abantu bayireba, kurusha uko yandika ashingiye ku buzima bwe cyangwa se
ubw'abandi bantu yarebye.
Avuga ko
yandika filime atitaye cyane ku kuba izakundwa cyane kuri Youtube, ahubwo
yitaye ku mwimerere w’ayo. Yavuze ko filime ye 'Inzira y'Umusaraba' ikubiyemo
inkuru y'umwana w'umukobwa wari ufite ababyeyi bapfiriye mu mpanuka, we akaza
kurokoka.
Ni impanuka
yabaye bigizwemo uruhare n'umugabo waje no gufata uwo mwana w'umukobwa
warokotse akamurera mu rugo rwe, ariko umugore we ntabyishimire.
Mu rugo,
aho uwo mwana w'umukobwa aba hari n'undi mukobwa ubyarwa n'uwo mugabo wamutoye
ndetse n'uwo mugore umurera.
Ingabire
yavuze ko atakoroherwa no kumenya amafaranga azashora muri iyi filime, bitewe
n'uko ashaka kubanza kumenya niba abantu bazayikunda.
Ati
"Nimara kumva abantu bavuga ko bashaka ko tuyimenya, icyo gihe nibwo
tuzahita tuvuga ngo iyi filime tugiye kuyishoramo ingengo y'imari igana gutya,
ariko ni filime ifite icyizerezo cyiza."
Uyu mugabo
yavuze ko yatangiye kunyuza iyi filime ku rubuga rwa Youtube rwa Big Family TV,
mu gihe ari mu biganiro biganisha ku kuba izajya inyura kuri imwe muri
Televiziyo ikorera mu Rwanda.
Yavuze ko
iyi filime ifite ikipe ngari iri kuyikoraho, ku buryo atekereza ko
izifashishwamo abakinnyi 500. Ati "Iyi filime ifite ngari, iyi filime
ishobora kuzaza muri filime Nyarwanda ziri hano kuri izi soko zakinishije
abantu benshi, kuko iyi filime ishobora kuzakinamo abantu 500."
Ingabire
yavuze ko aba bantu 500 avuga ari abakinnyi bazagaragara kuri Camera, ahanini biturutse
ku kuba muri iyi filime hari ubukwe buzakinwamo. Ati "Ni filime dushaka kuzakoramo
ubukwe bw'igitangaza, umuhango wose w'ubukwe, kuko ubwo bukwe bufite
igisobanuro cyabyo."
Yavuze ko
ari filime izatanga akazi ku bantu benshi, kandi yizeye ko abantu bazabasha kuyikurikirana
bazanogerwa n'inkuru y'ayo.
Ingabire
yavuze ko iyi filime igoye mu kuyitunganya, kandi ko ihenze ashingiye ku mafaranga
ishobora kuzamutwara. Ingabire yavuze ko inkuru ya filime igenda ikura 'ari
nako igenda yongera ingego y'imari iyigendaho'.
Ingabire
Appolinaire yatangaje ko agiye gushyira hanze filime ye nshya yise ‘Inzira y’Umusaraba’
Uwamahoro
Antoinette wamamaye nka ‘Siperansiya’ muri Seburikoko ari mu bakinnyi b’imena
muri iyi filime
Reponse
uzwi cyane nka Swalla ari mu bakinnyi b’imena muri iyi filime
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE NA INGABIRE APPOLINAIRE
KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME 'INZIRA Y'UMUSARABA' YA INGABIRE
TANGA IGITECYEREZO