Sobanukirwa n'indwara y'amaso bita "Amarundi" kimaze iminsi kivugwa mu Rwanda cyibasiye abaraperi barimo Bull Dogg na P Fla mu gihe Pacson ayakize. Iyi ndwara iterwa n'iki? ibimenyetso byayo ni ibihe? wayirinda gute? Ibi nibyo bikubiye muri iyi nkuru.
Bamwe mu baraperi bakomeye mu Rwansa barimo Bull Dogg na P Fla bugarijwe n’indwara y’amaso y’amarundi ubusanzwe yitwa ‘Conjonctivite Virale’ mu ndimi z'amahanga. Imaze iminsi yibasiye Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba nyuma y'imyaka itari micye yari ishize itakigaragara cyane.
Umuraperi Pacson usanzwe ari n'umunyamakuru aherutse gukira ayo maso y’amarundi, gusa amakuru avuga ko iyi ndwara yamaze kugera mu bandi baraperi P Fla na Bull Dogg bagize itsinda rya Tuff Gang.
Amakuru ahari ahamya ko nta n'umwe muri aba baraperi wanduje undi kuko buri wese yanduriye ukwe. Aba baraperi bayarwaye mu gihe iyi ndwara ikomeje kwibasira abatari bake, iterwa na virus yitwa ‘Adenovirus’.
Iyi ndwara y’amaso irimo ibice bitatu. Hari iterwa n’udukoko two mu bwoko bwa bagiteri izwi cyane akaba ari iyitwa 'staphylococcus' cyangwa se 'streptococcus' ituma amaso y’umuntu azana ibirishyi byinshi ndetse akanazamo amashyira menshi. Iyi ndwara ikaba yandura cyane.
Ubundi bwoko ni ubuterwa n’udukoko two mu bwoko bwa virusi. Nk’uko impuguke mu buvuzi zivivuga, ngo iyi ndwara y’amaso iterwa na virusi imwe nk’iya giripe cyangwa ibicurane bisanzwe nayo ikaba yandura cyane.
Bimwe mu bimenyetso by’urwaye amaso akomoka kuri virusi ni uko amaso ye ahinduka umutuku kandi akazamo ibirishyi byinshi. Ikindi ni uko agira ibimenyetso nk’iby’umuntu urwaye giripe aho aba afite ibimyira bidashira mu mazuru ye.
Ubwoko bwa nyuma bw’iyi ndwara y’amaso y'amarundi butandura buterwa n’ibishobora kubangamira agahu k’umweru gatwikiriye imboni z’amaso. Bimwe muri ibyo harimo umurama w’ibimera bimwe na bimwe, umwanda utumuka uva mu nyamaswa zimwe na zimwe ndetse n’imyotsi yaba iyo mu bicanwa ndetse no mu nganda.
Iyi yo ikaba iza bitewe n’igihe runaka. Bimwe mu biyiranga ni uko amaso atukura, ugasanga umuntu ayabyiringira kubera kumurya. Ikindi ni uko amaso yokerwa ugasanga n’ibitsike byafatanye ntibibashe gufunguka byoroshye.
Ese iyi ndwara yandura gute?
Iyi ndwara y’amaso ikomoka kuri bagiteri cyangwa virusi yitwa ‘Adenovirus’. Bumwe mu buryo ikwirakwizwamo ni ubu bukurikira:
• Kutagirira isuku za mushwari ndetse n’amasume umuntu akoresha ahanagura isura no guhererekanya ibi bikoresho
• Kudakaraba intoki buri gihe
• Gukorakora cyangwa kubyiringira mu maso buri kanya warangiza ugasuhuza umuntu utakarabye
• Gukoresha ibikoresho by’ubwiza (cosmetics) bishaje cyangwa se gusangira ibi bikoresho n’abandi.
• Kurara ku buriri bumwe n’umuntu uyirwaye.
Iyi ndwara ikaba ikunze kwibasira abantu bahurira abantu benshi nko mu mashuri, mu nsengero cyangwa n'ahandi hose uyanduye biba byoroshye kuyikwiza mu bandi bose.
Ibimenyetso rusange by’indwara y’amaso ikunze kwitwa amarundi
• Kokerwa no kubyimba kw’amaso
• Gutukura cyane kw’igice cy’umweru cy’ijisho cyangwa ahagana mu bihenehene cy’ijisho
• Kwiyongera kw’amarira mu maso
• Kubabara mu maso ukumva wagira ngo bashyizemo urusenda
• Kumva umuntu ameze nk’uwatokowe
• Kugira ibihu mu maso bituma umuntu atareba neza kubera ururenda cyangwa amashyira aba yaje mu jisho
• Kwiyongera kw’ibirishyi mu maso
• Gufatana kw’ibitsike n’amaso kuburya gufungura amaso bigorana cyane cyane mu gitondo
Bumwe mu buryo bwo kurwanya iyi ndwara
Kugira isuku ni rwo rufunguzo rwo kurwanya ikwirakwizwa ry’iyi ndwara y’amaso y’amarundi mu gihe wamaze gufatwa nayo. Niyo mpamvu ukwiriye gukora ibi bikurikira kugira ngo urinde bagenzi bawe nawe ubwawe:
• Karaba intoki buri gihe
• Irinde gukora mu maso yawe n’ibiganza byawe
• Irinde kongera gukoresha isume, ibitambaro ukoresha wihanagura, mushwari ndetse n’impapuro zo kwihanagura. Aha abantu bagirwa inama yo gufura amasume ndetse n’ibindi bitambaro umuntu akoresha yisukura mu maso akimara kubikoresha.
Ikindi kandi si byiza na gato gusangira ibi bikoresho n’undi muntu kuko ni bumwe mu buryo bworoshye bwo gukwirakwiza indwara zandura uretse n’iyi y’amaso.
• Hindura ibitambaro by’umusego wawe buri gihe
• Simbura ibikoresho ukoresha wimakiya buri gihe nturindire ko bisaza kandi wirinde kugira undi mubisangira.
Iyi ndwara nubwo izahaza abantu ariko mu gihe umaze kubona kimwe mu bimenyetso byayo, ni byiza ko ugana muganga kandi ugatangira no gufata ingamba zo kurinda abo muri kumwe kugira ngo nabo batibasirwa nayo.
TANGA IGITECYEREZO