RFL
Kigali

Robert Lewandowski yatsinze ibitego bitatu, afasha Barcelona kuguma kwiruka ku mwanya wa kabiri

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:30/04/2024 7:48
0


Ubwo FC Barcelona yatsindaga Valencia ibitego bine kuri bibiri, Umunya Pologne Robert Lewandowski yatsinze ibitego bitatu, byanafashije Barcelona kubona intsinzi.



Mu ijoro ryo ku wa mbere, Barcelona yari yakiriye Valencia mu mukino w'umunsi wa 33 wa Shampiyona ya Esipanye Laliga. Gutsinda uyu mukino, byatumye FC Barcelona igira amanota 71 iyanganya na Girona ya kabiri.

Impamvu Girona ari iya kabiri kandi inganya amanota na Barcelona, ni uko Girona izigamye ibitego 29, naho Barcelona ikaba izigamye ibitego 27.

Ku munota wa 22, nibwo FC Barcelona yafunguye amazamu ku gitego cya Fermin Lopez.

Ku makosa y'umuzamu wa Barcelona Marc-André ter Stegen, ku munota wa 27 yihereye umupira rutahizamu wa Valencia Hugo Duro, nuko ahita atsindira Valencia igitego cyo kwishyura. Ku munota wa 38, Ronald Araújo yakoze amakosa ari mu rubuga rw'amahina, nuko umusifuzi atanga Penaliti yaje kubyara igitego cya kabiri ku ruhande rwa Valencia, igitego cya Pepelu.

Igice cya mbere kiri hafi kurangira umuzamu wa Valencia Giorgi Mamardashvili, yabonye ikarita itukura nyuma yo gusohoka umupira akawufata yarenze urubuga rw'amahina.

Giorgi Mamardashvili akimara kubona ikarita itukura, byabaye ngombwa ko hinjiramo umuzamu wa kabiri Jaume Domènech, ariko biba ngombwa ko asimbura André Almeida wakinaga asatira izamu.

Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego bibiri bya Valencia kuri kimwe cya FC Barcelona.

Mu gice cya kabiri Barcelona yaje yariye amavubi aho yaje gutsinda ibindi bitego bitatu, byaje bisanga icyo Lopez yatsinze mu gice cya mbere, ubwo biba bibaye bine bya Barcelona kuri bibiri bya Valencia.

Ibyo bitego bitatu byo mu gice cya kabiri bya FC Barcelona byatsinzwe na Robert Lewandowski, abitsinda ku munota wa 39, 82 na 93.

Gukinana ishyaka ku bakinnyi ba FC Barcelona, harimo no kwishyimira uburyo umutoza wabo Xavi Hernandez aherutse kwisubiraho ku cyemezo yari yarafashe, avuga ko no mu mwaka utaha azatoza FC Barcelona. Bitandukanye nuko yari yafashe umwanzuro ko bazatandukana na Barcelona ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye.


Robert Lewandowski yafashije FC Barcelona gutsinda Valencia ikaguma kwiruka ku mwanya wa kabiri 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND