RFL
Kigali

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda yasuye abakinnyi ba Police FC mbere yo gucakirana na Bugesera FC

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/04/2024 16:58
0


Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yasuye ikipe ya Police FC mu myitozo yakoze yitegura gucakirana na Bugesera FC ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro.



Nk'uko iyi kipe yabyitangarije binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, CG Felix Namuhoranye yasuye abakinnyi kuri uyu wa Mbere mu gitondo, aho bari barimo bakorera imyitozo kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni mu buryo bwo kubatera imbaraga kugira ngo bazabashe gutsinda ikipe ya Bugesera FC bagomba kuzacakirana nayo kuri uyu wa Gatatu tariiki ya 1 Gicurasi n'ubundi kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro cya 2024.

Muri uyu mwaka w'imikino,ikipe ya Police FC ntabwo muri shampiyona byagenze neza cyane cyane kuva imikino yo kwishyura yatangira kubera ko ubu iri ku mwanya wa 6 n'amanota 39.

Ubwo bivuze ko igomba gukoresha uko ishoboye ikegukana igikombe cy'Amahoro kugira ngo izabashe gusohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup gusa mu mukino wa shampiyona uheruka kubahuza na Bugesera FC byarangiye itsinzwe ibitego 2-1.

Police FC yageze ku mukino wa nyuma isezereye Gasogi United kuri Penariti naho Bugesera FC yo isezereye Rayon Sports muri 1/2.

(IGP), CG Felix Namuhoranye yasuye abakinnyi ba Police FC mu rwego rwo kubatera imbaraga mbere yo gucakirana na Bugesera FC 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND