RFL
Kigali

Thiago Silva yageneye ubutumwa bubi Chelsea n'abakunzi bayo

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:29/04/2024 16:53
0


Mu gihe Chelsea ikomeje kurwana n'ihihe bibi byo gutsindwa, umukinnyi mukuru Thiago Slva abato bigiragaho, yamaze gutangariza iyi kipe ko bazatandukana ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye.



Muri 2020 nibwo uyu myugariro ukomoka muri Brazil, Thiago Silva yageze muri Chelsea ku buntu avuye muri Paris Saint-Germain.

Kugeza ubu, Thiago Silva amaze gukina imikino 151, kandi akaba anafatiye Chelsea runini kuko niwe mukinnyi mukuru ifite, ukwiye kubera icyitegererezo abakinnyi bakiri bato ba Chelsea. 

Igihe Thiago Silva amaze muri Chelsea, nubwo harimo ibihe bibi byo gutsindwa, yatwaranye nayo ibikombe bitatu, harimo na UEFA Champions League yo mu 2021.

Thiago Silva yagize ati " Urukundo nkunda Chelsea ni urw'akataraboneka.Chelsea ni ikipe isobanuye byinshi ku buzima bwanejy kuko yaranyakiriye none tumaranye imyaka ine nta kibazo.Biragoye kuvuga murabeho mu ikipe nka Chelsea twanyuranye mu bihe bitandukanye, gusa ubururu buzahora ari ubururu''.

Thiago Silva muri Chelsea yatojwe n'abatoza batandukanye nka Frank Lampard, Thomas Tuchel, Graham Potter na Mauricio Pochettino.

Muri uyu mwaka w'imikino, Thiago Silva amaze gukina imikino 34 muri Chelsea, harimo imikino 25 yabanje mu kibuga muri English Premier League.

Myugariro Silva wanyuze muri AC Milan na Paris Saint-Germain, yavuze ko atazava muri Chelsea burundu, ahubwo azishimira kuhakorera indi mirimo.

Silva yakomeje ati " Gusohoka muri Chelsea, ntabwo bivuze ko imiryango izaba imfungiweho, ahubwo nzayigarukamo, mu gihe nabonyemo akandi kazi.


Umunya-Brazil,Thiago Silva yatangaje ko azatandukana na Chelsea ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND