RFL
Kigali

Ubujurire bwa R.Kelly bwo kugabanyirizwa igifungo bwatewe utwatsi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/04/2024 9:33
0


Urukiko rukuru rw'umujyi wa Chicago rwateye utwatsi ubujurire bw'umuhanzi R.Kelly washakaga ko agabanyirizwa igifungo cy'imyaka 20 yakatiwe mu 2022 nyuma yo guhamwa n'ibyaha byo gufata ku ngufu umwana w'umukobwa w'imyaka 14 no kumufata amashusho y'urukozasoni.



Robert Sylvester Kelly wamamaye mu muziki nka R.Kelly wahoze ari kizigenza mu njyana ya R&B mbere y'uko aterwa umugongo na benshi nyuma yo gufungwa azira ibyaha byo gufata ku ngufu abakobwa n'abagore bagera kuri 16, bananyujije ubuhamya bwabo muri filime mbarankuru yaciye ibintu yitwa 'Surviving R.Kelly'.

Mu 2022 nibwo R.Kelly yasabiwe igifungo cy'imyaka 25 n'ubushinjacyaha ku byaha yaregwaga byo gufata ku ngufu umwana w'umukobwa w'imyaka 14 akanamufata amashusho y'urukozasoni mu 2003. Nyuma yo guhamwa n'ibi byaha yahise akatirwa igifungo cy'imyaka 20 mu buroko, mu gihe yari yarakatiwe imyaka 30 mu mujyi wa New York ahamijwe ibyaha byo gufata ku ngufu no gucuruza abakobwa.

R.Kelly yari yasabye urukiko ko yagabanyirizwa igifungo cy'imyaka 20 yakatiwe mu 2022

Ku wa Gatanu w'icyumweru gishize nibwo urukiko rukuru rwa Chicago rwanze ubujurire bw'uyu muhanzi wasabaga ko yagabanyirizwa igifungo, bitewe n'uko icyaha yahamijwe cyabaye mu 2003 kandi icyo gihe amategeko akaba yaravugaga ko icyaha cyo gufata ku ngufu cyirengeje imyaka 10 giteshwa agaciro.

R.Kelly kandi yavugaga ko atabonye ubutabera mu rubanza yaciriwe biturutse ku kuba utunama twose tw'ababuranisha ngo twarabaga twarangije kumuhamya ibyaha tutaranumva ibyo ubushinjacyaha burega.

Urukiko rwateye utwatsi ubujurire bwa R.Kelly wifuza kugabanyirizwa igifungo

Umucamanza Harry Leinweber yatesheje agaciro ubusabe bwa R.Kelly, ategeka ko akomeza igifungo cy'imyaka 20 yakatiwe, ndetse anasaba ko uyu muhanzi atakomeza kwitwaza ko yakatiwe indi myaka 30 mu mujyi wa New York, ngo abone uko agabanyirizwa igifungo muri Chicago.

Uyu muhanzi yakatiwe igifungo cy'imyaka 20 muri Chicago, naho muri New York akatirwa imyaka 30 y'igifungo

Umunyamategeko Jennifer Bonjean uburanira R.Kelly kuva mu 2020, yabwiye itangazamakuru muri Amerika, ko batengushywe n'umwanzuro w'urukiko rwa Chicago wo gutesha agaciro kugabanyirizwa igifungo, gusa avuga ko bitabaciye intege bazakomeza kugeza igihe uyu muhanzi aboneye ubutabera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND