Abahanzi barindwi biganjemo ab’ikiragano gishya basohoye indirimbo basubiyemo yitwa “Ndandambara Yandera Ubwoba” ya Nsabimana Leonard yamamaye mu buryo bukomeye, igaruka kuri Perezida Paul Kagame, umukandida wa FPR-Inkotanyi mu matora ya Perezida azaba muri Nyakanga (7) uyu mwaka.
Iyi ndirimbo
yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gicurasi 2024, nyuma y’igihe cyari
gishize aba bahanzi bayifatira amajwi. Ni imwe mu ndirimbo zitezweho kuzatanga
ibyishimo mu gihe cyo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, kwa Perezida Kagame.
Mu gihe
amatora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024, Umukuru w’Igihugu aherutse
guteguza urubyiruko ko mu gihe cya vuba azaba ari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu
bice bitandukanye by’Igihugu, abateguza kuzamugezaho ibyifuzo by'abo.
Yabigarutseho
ubwo yari muri BK Arena mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 y’ibikorwa
by’urubyiruko rw’Abakorerabushake barenga Miliyoni 1.9 bakorera hirya no hino mu gihugu.
Mu ijambo
yavuze asoza umwaka wa 2023 yinjiza Abanyarwanda mu 2024, Perezida Kagame
yavuze ko uyu mwaka ari uw’amahitamo ku rubyiruko. Ati “Ni umwaka w’ingenzi ku
gihugu cyacu. Twizeye ko tuzumva amajwi menshi y’abakiri bato mu kugena ahazaza
h’igihugu.”
Iyi
ndirimbo ‘Ndandambara’ imugarukaho, yasubiwemo n’abahanzi barindwi barimo: Nsabimana
Leonard [Ikospeed], Ariel Wayz, Mani Martin, Jules Sentore Alyn Sano, Ish Kevin
ndetse na Muyango Jean Marie, ariko yahimbwe n’umuhanzi Ikospeed wamamaye mu
Burengerazuba bw’u Rwanda.
Nsabimana
Leonard yabwiye InyaRwanda ko atabona amagambo asobanura uko yiyumva nyuma y’uko
indirimbo ye ishimwe n’umuryango FPR-Inkotanyi kugeza ubwo banamufashije
kuyisubiramo, ayikoranye n’abahanzi bakomeye muri iki gihe.
Ati “Ubu
ndumva nishimye ku buryo ntashobora gusobanura ibyishimo byanjye nyuma y’imyaka
irenga 8 maze nihiringa mu ruganda rw’umuziki. Mbese sinkirimo kwiyumva nk’umuhanzi
wo mu Ntara mu Mujyi wa Gisenyi muri Rubavu, ahubwo ubu ndi umuhanzi w’i
Kigali, niko ndi kwiyumva.”
Akomeza ati
“Umuryango FPR Inkotanyi n’Umukandida wayo ntacyo batankoreye. Bagize uruhare,
ndetse nakoranye indirimbo n’abahanzi batandatu bakomeye b’i Kigali. Kuri njyewe
ni intsinzi iwacu i Rubavu, Gisenyi kuko birahamya y’uko nyoboye umuziki w’iwacu i
Gisenyi mu Ntara y’Iburengerazuba.”
Nsabimana
Leonard yavuze ko ubwo yahuraga na Perezida Kagame yamubajije niba yiteguye
kugendana nawe urugendo, amusubiza ko yiteguye.
Ati “Ubwo
mperuka guhura na Perezida Kagame, iki kibazo yarakimbajije ambaza niba turi
kumwe maze nanjye ndamusubiza nkoresheje ikigoyi ngo ‘mubyeyi wangabiye nti ‘rwose
guriya munsi nzaza nisize inzenda (Bishaka kuvuga ko namubwiye y’uko nzaza
nisize insenda. Bisobanuye y’uko nzakoresha imbaraga zanjye zose kugira ngo
nzagire uruhare mu kuba namuhesha intsinzi.”
Yavuze ko
ashima abahanzi bose bakoranye kuko bagaragaje ukwitanga mu ikorwa ry’iyi
ndirimbo. Muri iyi ndirimbo, Ndandambara aririmba agira ati “Banyarwanda
ntimugire ubwoba, Leta y’Ubumwe ntijya ibeshya, iyarinze u Rwanda rwacu
izaturinda, ndandambara yandera ubwoba, umutekano wacu ni uwakwanza, ingabo
zacu ni Inkotanyi, ntawazitsinda ziraturinze ndakurahiye…"
Umuhanzikazi
Ariel Wayz yaririmbye agira ati “Banyarwanda dufite intumbero yo kurinda no
kubaka urwacu, twime amatwi abantu bose baturwanya, ndandambara yandera ubwoba.”
Mani Martin
akurikiraho aririmba agira ati “Ubudasa bwacu ni intwaro; bwabaye
inshoberamahanga, ubukerarugendo bwacu, buri mu inkingi y’iterambere.”
Yunganirwa
na Alyn Sano uririmba agira ati “Nta ntambara y’iterambere yantera ubwoba ngo
ntinye, agaciro kacu tuzakarinda, ndandambara yantera ubwoba.”
Ni mu gihe
Ish Kevin yaririmbye agira ati “Twe Abanyarwanda ntidufite ubwoba, reka
ntiduteze gutinya. Dufite umugoboka rugamba ukora, dufite umuyobozi mwiza,
agaciro kacu turi kukarinda, Muzehe wacu adufite ku mutima. Oya! Ndandambara
iduteye ubwoba.”
Amajwi ya Jules
Sentore na Muyango Jean Marie yumvikana mu nyikirizo y’iyi ndirimbo, baririmba
bafatanyije na Nsabimana baririmba bagira bati “Hoya Ndandambara, mwitondere
ibyuma, insinga zitabatwika…”
Nsabimana yabwiye InyaRwanda ko baririmba iyi nyikirizo bashakaga kubwira
abashaka gutera u Rwanda kwitonda, kuko batazi ibyo barimo.
Ubwo
yasozaga ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore byabereye muri BK
Arena, ku wa 8 Werurwe 2024, Perezida Kagame yabwiye buri wese kuzirikana
ubutumwa buri mu ndirimbo ‘Ndandambara’ maze abari muri Arena bahuza amajwi
barayiririmba.
Nsabimana
yavuze ko iyi ndirimbo yaruse izina rye, iracengera mu buryo bwihuse kuko
igaruka cyane ku Mukuru w’Igihugu. Yavuze ko itariki ya 9 Werurwe 2024, izahora
mu ntekerezo, kuko yabashije guhura na Perezida Kagame bitewe n’indirimbo ye.
Ati “Umwaka 2024 ntusanzwe! Noneho indirimbo ‘Ndandambara’ itumye mpura na Perezida Paul Kagame amaso ku maso, ndetse twanaganiriyeho gato.”
Ubwo
Perezida Kagame yari mu Nama y’Umuryango FPR-Inkotanyi yabaye ku wa Gatandatu
tariki 9 Werurwe 2024
Perezida
Kagame na Madamu bari kumwe n’abahanzi: Nsabimana Leonard (Nyiri indirimbo),
Mani Martin, Jules Sentore, Muyango Jean Marie, Ariel Wayz, Alyn Sano ndetse
n’umuraperi Ish Kevin bahuje imbaraga basubiramo indirimbo ‘Ndandambara’.
Indirimbo
ingejeje kuri Perezida Kagame amaso ku maso - Nsabimana yavuze ko iyi ndirimbo
yahinduye ubuzima bwe
Inama
y'Umuryango FPR-Inkotanyi yemeje Perezida Paul Kagame nk'umukandida wawo mu
matora ya Perezida yo muri Nyakanga 2024
Umuhanzi mu
njyana gakondo, Jules Sentore asuhuza Perezida Kagame
Umuhanzikazi
Alyn Sano aramukanya na Perezida Kagame
Umuhanzi
wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Muyango Jean Marie asuhuza Perezida Kagame
(Afite indirimbo ‘Karame Uwangabiye’ yahimbiye Perezida Kagame)
KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO YASUBIYEMO N’ABAHANZI BARINDWI
TANGA IGITECYEREZO