Ikipe ya Bugesera FC yatsinze Etoile de l'Est ibitego 3-0, iguma mu cyiciro cya mbere, naho Etoile na Sunrise FC zimanuka mu cyiciro cya kabiri.
Wari umukino wa kamparamakakuko ikipe yari kuwutsinda yagombaga guhita iguma mu cyiciro cya mbere. Ikipe ya Bugesera FC yatangiye neza igice cya mbere itsinda ibitego 2 mu gice cya kabiri itsinda igitego 1 umukino urangira Etoile itarebye mu izamu. I Nyagatare naho ikipe ya Sunrise FC yatsinze Marine FC ibitego 2-1 gusa nti byagira icyo biyimarira.
Uko amakipe y'inyuma yashoje shampiyona
10. Marine FC 35 PTS
11. Muhazi United 33 PTS
12. Bugesera FC 32 PTS
13. Gorilla FC 32 PTS
14. Etincelles FC 32 PTS
15. Sunrise FC 32 PTS
16. Etoile de l'Est 31 PTS
UKO UMUKINO WAGENZE
90+4" Umukino urarangiye
90" Umusifuzi wa kane Salma Mukansanga yerekanye iminota 4 y'inyongera kugirango umukino urangire
83" Ikipe ya Sunrise FC nayo n'ubwo ifite ibitego 2-1 cya Marine FC igomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri kuko ubu isabwa ibitego 15 ngo ice kuri Bugesera
Ikipe ya Etoile isa naho yamaze kwiyakira ko imanutse mu cyiciro cya kabiri kuko n'imikinire yabo isa naho iri hasi cyane
70" Etoile ikoze impinduka Muhoza Daniel avuye mu kibuga asimbuwe na Irankunda Abdul
67" Etoile de l'Est ihushije igitego cyari cyabazwe ku mupira uzamukanwe na Sunday Inemest yinjira mu rubuga rw'amahina arekura ishoti rikomeye cyane Niyongira Patience awushyir muri koroneri itagize icyo itanga
53" Ikipe ya Etoile ikoze impinduka umunyezamu Shaolin yinjiye mu kibuga asimbuye Fils utaruri mu mukino
47" Igitego cya 3 cya Bugesera FC gitsinzwe na Ruhinda Farouk ku mupira ateye n'umutwe ku mupira uturutse mu mpande
Amakipe yombi agarutse mu kibuga nta mpinduka zibaye abakinnyi bashoje igice cya mbere nibo bagarutse
45" Igice cya kabiri kiratangiye
45+2" Igice cya mbere kirarangiye amakipe agiye kuruhuka
45" Umusifuzi Nsolo yongeyeho iminota 2 kugirango igice cya mbere kirangire
42" Gusimbuza kwa Etoile Niyonshuti Yusufu avuye mu kibuga hinjiraSunday Inemest
38" Igitego cya kabiri gitsinzwe na Dukundane Pacfic ku mupira atereye inyuma y'urubuga rw'amahina, umunyezamu ananirwa kuwugarura
35" Igitego cya Bugesera FC. Bugesera FC itsinze igitego cya mbere gitsinzwe na Byiringiro David kuri kufura ateye yijyanamo
28" Muhoza Daniel umwe mu bakinnyi bakiri bato muri iyi shampiyona ukina ikipe ya Etoile, azamukanye umupira imbere y'izamu ahereje Sadick Sulley umupira awupfusha ubusa
Uyu mwaka w'imikino watangiye intara y'I Burasirazuba ifite amakipe 4 mu cyiciro cya mbere gusa kuri uyu mugoroba harasigaramo amakipe 2 gusa kuko hagati ya Bugesera FC, Etoile na Sunrise FC hagomba gusigara imwe isanga Muhazi United
Iminota 25 irashize amakipe yombi akinganya Ubusa ku busa, gusa ikipe ya Bugesera FC iromo iraganza Etoile
11" Ikipe ya Etoile izamukanye umupira neza Sadick ashatse guhereza Daniel wari imbere y'izamu ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira
Kurundi ruhande i Nyagatare ikipe ya Sunrise FC ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Robert Mukogotya ku munota wa 09
03" Aamakipe yombi atangiye asatirana ndetse mu minota 3 gusa aya makipe yose ageze imbere y'izamu n'ubwo nta buryo bukomeye bwabayeho
15:00" Umukino uratangiye. Ikipe ya Etoile niyo itangije umukino ku mupira utewe na Sadick Sulley. Inyarwanda ibahaye ikaze nanone ku kibuga cy'akarere ka Ngoma ahatangiye umukino w'amateka uri guhuza Etoile de l'Est na Bugesera FC
14:55" Amakipe yombi arimo kwifotoza
14:52" Amakipe yombi avuye mu rwambariro mu kanya gato umukino uraba utangiye
14:43" Imvura irongeye iguye ari nyinshi cyane Abafana nabo baje kugama ahatwikiriye cyangwa se mu myanya y'icyubahiro
14:41" Bugesera FC nayo isubiye mu rwambariro mu gihe imvura yari igabanyutse
14:37" Etoile de l'Est isubiye mu rwambariro
14:33" N'ubwo izuba ryavaga, imvura imanukanye imbaraga nyinshi mu gihe amakipe yari akirimo kwishyushya
Abakinnyi 11 Ikipe ya Etoile de L'Est
yabanje mu kibuga
Habineza
Fils Francais
Mumbere
Jermie
Turatsinze
John
Alex
Olulu
Ndayishimiye
Celestin
Batagatifu
Yves
Sadick
Sulley
Gihozo
Basir
Fatai
Abdullah
Muhoza
Daniel
Niyonshuti Yusufu
Ani Elijah rutahizamu wa Bugesera FC ufite ibitego 15 muri shampiyona, ntabwo yakinnye uyu mukino kubera amakarita 3 y'umuhondo, hano akaba yarimo kuganira na Eric Nshimiyimana watangiye shampiyona ari umutoza wa Bugesera FC
Abakinnyi 11 Bugesera FC yabanje mu
kibuga
Niyongira
Patience
Nshimiyimana
David
Niyomukiza
Faustin
Isingizwe
Rodirque
Dukundane
Pacific
Byiringiro
David
Ntakiyimana
Theotime
Gakwaya
Leonard
Tuyihimbaze
Gilbert
Dushimimana
Olivier
Ssentongo Farouk Ruhinda
AMAFOTO AGARAGAZA ABAKUNZI BA ETOILE DE L'EST BIYEMEJE KUGWA KU IKIPE YABO
14:09" Ikipe ya Bugesera FC nayo ikaba yinjiye mu kibuga aho iri kwishyuhiriza ku ruhande rugana i Kirehe
14:00" Ikipe ya Etoile de l'Est yinjiye mu kibuga abakinnyi bakaba baje kwishyushya mbere y'uko umukino utangira
Ni umukino udasanzwe ugiye guhuza amakipe yombi y'i Burasirazuba, ndetse ukaba umukino usobanuye byinshi kuri aya makipe ahekeranye ku rutonde rwa shampiyona.
Ikipe ya Etoile de L'Est iri ku mwanya wa 14 n'amanota 31, igakurikirwa na Bugesera FC iri ku mwanya wa 15 n'amanota 29.
Mu gihe Etoile de L'Est yatsinda uyu mukino yahita iguma mu cyiciro cya mbere nta mananiza mugihe na Bugesera FC nayo itsinze ari uko byagenda. Mu gihe aya makipe yanganya, byateza ingaruka z'uko ashobora guhita amanukana mu gihe Sunrise FC iri ku mwanya wa nyuma yaba yatsinze Marine FC.
Abana bo mu karere ka Ngoma biri kubasaba kurira ibyuma kugira ngo birebere uyu mukino w'amateka
Ubwo InyaRwanda yageraga kuri sitade ya Ngoma, yasanze abafana ari benshi bategereje kwinjira
Bugesera FC yageze kuri sitade isanga Etoile yamaze kwinjira
Hoziana Kennedy umwe mu bakinnyi bamaze igihe muri Bugesera FC ubwo yageraga kuri sitade aje gutabara ikipe ye
Bakame umutoza w'abanyezamu ba Bugesera FC, ari kubaza Ani Elijah uburyo yageze i Ngoma
Garingingo umutoza wa Bugesera FC agomba kudakora ibara ryo kumanura ikipe mu cyiciro cya kabiri kuva yagera mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO