Ku wa 27 Werurwe
2021, ni bwo Alto yasinye amasezerano y’imikoranire n’iyi Label, icyo gihe mu
muhango wabereye kuri Saint Famille Hotel yari kumwe n’umuhanzi Yampano
binjiranye muri iyi Label, ariko we aracyabarizwamo.
Bitewe n’uko
umuyobozi w’iyi Label atari mu Rwanda, yari ahagarariwe na Muyoboke Alex wabaye
umujyanama w’abahanzi banyuranye, kandi aharanira iterambere ry’umuziki w’u
Rwanda mu gihe cy’imyaka irenga 18 ishize ari mu muziki.
Alto
yabwiye InyaRwanda ko hari ibyabanjirije irangira ry’amasezerano ye muri iyi
Label byatumye atangira kwikorana muri iki gihe nk’umuhanzi wigenga.
Yavuze ko
yishimira imyaka igera kuri itatu yari ishize ari muri iyi Label ‘kuko yashyize
itafari rikomeye ku muziki wanjye’. Ati “Bamfashije byinshi, kandi ibikorwa
byanjye byagiye bigiye hanze ni umusaruro w’imikoranire ya twembi."
Akomeza ati
“Amasezerano yageze ku iherezo, biri no mu mpamvu zatumye ntagaragara cyane mu muziki
mu minsi ishize nk’uko byari bimeze cyane. Ariko nishimira urugendo rwanjye
muri Label ya “TB Music ", kandi mfite icyizere cyo gukomeza gukora ibirenze."
Alto
atangaje ibi mu gihe yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Together’,
yabaye intangiriro ye nk’umuhanzi wigenga. Ati “Indirimbo ‘Together’ igaruka ku rukundo
abakundana babamo mu buzima bwa buri munsi."
Label ya ‘TB
Music Entertainment’ umuhanzi Alto yabarizwagamo yashinzwe na Ruzindana James
usanzwe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yinjiye
muri iyi Label nyuma y’uko asoje amasezerano ye muri Label ya ‘Ladies Empire’ y’umuraperikazi
Oda Paccy.
Uyu musore
asezeye muri TB Music nyuma yo gukora indirimbo zirimo “Byambera ", “Wankomye "
yakoranye na Uncle Austin, “Tariki ", “Agasenda " yakoranye na Social Mula na
“Molisa " n’izindi.

Alto
yatangaje ko yatandukanye na Label ya ‘TB Music’ nyuma y’imyaka itatu yari
ishize ayibarizwamo

Alto yavuze
ko yishimira umusanzu TB Music yagize ku muziki we

Alto yavuze
ko agiye gushyira imbaraga mu muziki we nyuma yo gutandukana na Label ye

Alto yavuze ko indirimbo ye ‘Together’ ariyo ya mbere yakoze nyuma yo kuva muri Label