Kigali

Jimmy Gatete yatangaje impamvu nyuma yo guhagarika ruhago ntawongeye kumubona - VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:7/05/2024 13:04
1


Rutahizamu w'amateka mu ikipe y'igihugu 'Amavubi', Jimmy Gatete, yatangaje ko hakiri igihe cyo kugira icyo yakora ku mupira w'amaguru mu Rwanda n'ubwo asa nk'aho yayitaje.



Yabitangaje mu kiganiro n'itangazamakuru ubwo yari ageze mu Rwanda aje kwitabira umuhango wo gufungura inzu y'imikino ya Kigali Universe. Ubwo yari abajijwe impamvu nyuma yo guhagarika umupira w'amaguru mu 2010, atongeye kugaragara mu bikorwa by'umupira w'amaguru mu Rwanda, Gatete yavuze ko ntarirarenga.

Yagize ati: "Ibi bibazo birakomeye, ariko mu magambo make ntarirarenga byose birashoboka. Simbona igisubizo naguha nyacyo, gusa nanjye mbitekerezaho kuba hari icyo nakora kandi icyo nshoboye cyose nagikora, reka twizere ko hari ikizakorwa."

Jimmy Gatete yageze mu Rwanda kuwa Mbere Saa 20:00 pm 

Abajijwe ku ikipe y'igihugu 'Amavubi', Jimmy Gatete yavuze ko yumvise ko isigaye yitwara neza. Ati: "Yego ikipe y'igihugu ndayikurikira n'ubwo atari cyane ariko nibaza ko bimeze neza. Numvise ko ejobundi bakinnye imikino ya gicuti kandi bagiye bazitsinda ndetse no gutsinda Afurika y'Epfo bigaragaza ko bahagaze neza."

Ku bijyanye n'ibihe Rayon Sports irimo nk'umuntu wayikiniye, yavuze ko ibihe irimo atari byiza ariko bishobora kuzahinduka. Ati: "Ntabwo ibihe irimo ari byiza, birababaje ariko nk'uko nakomeje mbivuga hari ibintu ushobora kumbaza ntazi aho ikibazo kiri, niyo mpamvu ushobora gusanga ntashobora kugusubiza ikintu ariko nizera ko bizarangira."

Jimmy Gatete afatwa nk'umukinnyi w'icyitegererezo u Rwanda rwagize, ndetse akaba umukinnyi utazava mu mitwe y'Abanyarwanda kubera igitego yatsindiye Amavubi muri 2003 u Rwanda rukina na Uganda, ndetse n'ikindi yatsinze Ghana.

Ibi bitego byose byagize uruhare mu kubona itike y'igikombe cy'Afurika cya 2004, igikombe kimwe rukumbi u Rwanda rumaze kwitabira. 

Jimmy Gatete yaciye mu makipe arimo Mukura Victory Sports, APR FC, Maritzburg United, Rayon Sports Police FC ndetse na St.George yo muri Ethiopia. Yakiniye u Rwanda kuva mu 2001 kugera mu 2009, arukinira imikino 42, atsindamo ibitego 25.

Abanyarwanda benshi bemeza ko Jimmyi Gatete nyuma yo gukina hari byinshi yari kubaha ariko akaba yarinumiye 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Shemaryabasore Mussa 8 months ago
    Njyewe mbona umupira wamaguru wahambere kubwajimmy gatete, utandukanye nuwikigihe, reka mbabwire ntago ruhago yurwanda aka kanya ikeneye jimmy gatete kuko ibye byarabaye byararangiye ninayompamvu nawe atabasubije ibyo mwifuzaga, ikindi ntago muzahora mutegereje ko abahoze ari abakinnyi bikipe yigihugu babafasha gutanga umusaruro wakakanya, ikindi njye ndi mubantu nubwo ntari mukuru cyane, batangiranye nakademic kabazamu murwanda,kuri stade ya regional ubu isigaye yitwa PELE STADIUM, nari umuzamu Kandi mwiza,ariko kuko ntarinzwi cg ntarimfite uwankurikirana ngo anzamure anyiteho, akurikirane impano yanjye byarangiye mbivuyemo kuko nta motivation nabonye, rero ibibazo byumupira wamaguru murwanda rwose ntizarangizwa na Jimmy gatete, kuko nawe yabihunze abireba Kandi abonako akazi ke karangiye, rero banyarwanda mwicare mwigire kubandi ikindi mureke igifu kinini no kwikunda gukabije, kuko igihe cyose hatazabaho kwitanga ntaho ikipe yigihugu izagera, reka mbabaze ubu mwasobanurira abanyarwanda impamvu amaavubi ahabwa burikimwe agakorerwa igishoboka ariko kuzamuma bikananirana? Ese koko birakwiye? Inama natanga nuko yashyirwaho comite nyobozi muri ferwafa ishinzwe kuzamura no gukurikirana impano ziri mubana bato, ibindi mubirekere imana murakoze



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND