Umuhanzikazi akaba n’umusizikazi Lyn Maline yagaragaje impano idasanzwe ubwo yasubiragamo indirimbo ikunzwe n’abatari bacye ‘Wahinduye Ibihe’ y’umuramyi Chryso Ndasingwa witegura gutaramira muri BK Arena, aho azaba ari kumurika album yise 'Wahozeho.'
Umuhanzikazi akaba n’umusizikazi
Lyn Maline yagaragaje impano idasanzwe ubwo yasubiragamo indirimbo ikunzwe n’abatari
bacye ‘Wahinduye Ibihe’ y’umuramyi Chryso Ndasingwa witegura gutaramira muri BK
Arena.
Ubusanzwe, yitwa Tuyishimire
Maline akaba yifashisha amazina ya Lyn Maline mu myuga akora irimo ubusizi n’ubuhanzi.
Uyu mukobwa ukiri muto wiga ibijyanye n’ubuvuzi mu mwaka wa kabiri muri
Kaminuza y’u Rwanda, akomoka mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Mu kiganiro yagiranye na
InyaRwanda, Lyn Maline usengera muri Kiliziya Gatolika, yatangaje ko yahisemo
gusubiramo indirimbo yitwa ‘Wahinduye Ibihe’ ya Chryso Ndasingwa kuko asanzwe
akunda injyana uyu muramyi aririmbamo n’imyandikire ye y’indirimbo ze yuje
ubuhanga.
Yagize ati: “Kuva
namumenya yanteye imbaraga mu byo nkora ambera n’icyitegererezo. Ubusanzwe, ndi
umuntu ufite ubushobozi bwo kwandika indirimbo zanjye kandi zikaba nziza gusa
kubera ko nakunze ibihangano bye byatumye ntekereza gutangirira kuri ‘cover’
y’indirimbo ye izanjye zikazaza ziyikurikira.”
Lyn wagaragaye mu ndirimbo zirimo iyitwa ‘Mfura nagize
bucura’ yahuriyemo na Hug Keane ndetse n’iyitwa ‘Dushime umucunguzi’ ya VOCE
DOLCE Group, yabwiye InyaRwanda ko gusubiramo indirimbo y’umuhanzi afata nk’icyitegererezo
cye ari umugisha ukomeye yizeye ko uzamubera ikiraro gishobora kumugeza ku
nzozi ze.
Ati: “Ni amahirwe akomeye cyane kandi bikaba
n’umugisha kuba narabashije gukora indirimbo y’umuhanzi w’icyamamare nk’uyu. Ikindi,
nizera ko ari ikiraro cyiza kizangeza ku inzozi zanjye zo kuba umuhanzi usakaza
ubutumwa bwiza abinyujije mu ndirimbo.”
Uyu muhanzikazi, yavuze ko abamufashije gutunganya iyi ndirimbo harimo Director Malvin Pro, Mbaga Tuzinde Uwitonze, The Winner Record Studio, na Director Jadish.
Maline yasobanuye ko intego ye kugeza ubu ari ugukora
umuziki ku buryo uzajya yumva ibihangano bye ‘azajya agira icyo asigarana kandi
cyamwubaka kikamuhindurira ubuzima.”
Uyu muhanzikazi w’impano itangaje, yasabye abakunzi be
kumuha ibitekerezo ku bihangano abagezaho, ibyiza bakabishima kandi bakamubwira
n’icyo yakora ngo birusheho kugenda neza, ari nako bamubera intumwa nziza mu
gutuma ibihangano bye bigera kuri benshi.
Cryson Ndasingwa akaba agiye gutigisa BK Arena mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere ,mu gitaramo yise ''Wahozeho Album Launch'' kizaba kuri iki Cyumweru tariki 05 Gicurasi 2024.
Lyn Maline yasubiyemo indirimbo ya Chryso Ndasingwa
Asanzwe ari umuhanzikazi ubuhuza n'ubusizi
Ni umukristo wa Kiliziya Gatolika, akunda no kwifashishwa mu ndirimbo z'amakorali menshi
Yizeye ko gusubiramo indirimbo ya Chryso bizamugeza ku nzozi ze
">Kanda hano urebe indirimbo 'Wahinduye Ibihe' yasubiwemo na Lyn Maline
">Kanda hano urebe 'Wahinduye Ibihe' y'umwimerere yahimbwe na Chryso Ndasingwa
TANGA IGITECYEREZO