RFL
Kigali

Celine Dion yatangaje amakuru mashya y’ubuzima bwe anakomoza ku bitaramo

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:23/04/2024 13:34
0


Celine Dion umaze igihe yarazahajwe n'uburwayi, yagize icyo avuga ku buzima bwe mu kiganiro yagirane na Vogue France, anavuga ko ubuzima nibugenda neza yifuza kongera gukora ibitaramo mu gihe kiri imbere.



Muri iki kiganiro yabajijwe uko ameze asubiza agira ati: "Meze neza, gusa haracyari akazi kenshi, ariko umunsi ku wundi bigenda biza. Ndacyahangana n’uburwayi".

Yagaragaje ko yizeye igitangaza cy’Imana ko azakira. Yakomeje avuga ko mbere yajyaga ahora yibaza impamvu yatumye arware iyi ndwara, gusa yaje gusobanukirwa ko agomba kwiga kubana na yo kandi ubuzima bugakomeza.

Celine yavuze ko afite amatsiko yo kongera kubona umunara wa Eiffel i Paris, ari kumwe n'umuryango we ndetse n’abafana be.

Uyu muhanzikazi ufite imyaka 56 y'amavuko, mu 2022 ni bwo bamusanganye indwara ya Syndrome (SPS) ifata imitsi n’ibindi bice by’umubiri. Yaramuzahaje cyane bituma ahagarika ibikorwa binyuranye birimo n'iby'umuziki.

Uyu muhanzi yarwaye iyi ndwra yari ategerejwe mu bitaramo mu mijyi irimo Londres, Dublin, Paris, Berlin, Amsterdam, Stockholm, Zurich n’ahandi.

Celine Dion ni umubyeyi w'abana batatu wagiye atsindira ibihembo byinshi nka Grammy Award na Academy. Yakoze indirimbo nyinshi zagiye zikundwa nka "The power of love", "My heart will go on" yanifashishijwe muri filim ya "Titanic" n’izindi.


Celine Dion amaze igihe azahajwe n'uburwayi


Celine Dion yavuze ko arimo koroherwa ndetse ko ashobora gusubukura ibitaramo


Celine Dion ni umwe mu bahanzikazi b'ibyamamare Isi ya none ifite

Umwanditsi: Rangira Aline Mwihoreze 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND