Kigali

Sacha Kate yishimiye guhura n’umuherwe Roja Dove

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/04/2024 14:23
0


Agasaro Sandrine [Sacha Kate] yagaragaye ari kumwe na rurangiranwa mu bucuruzi bw’imibavu ihenze, Roja Dove wasaruye agatubutse muri yo dore ko n’ubunararibonye abifitemo bugera ku myaka 40.



Sacha Kate yamamaye mu myidagaduro nyarwanda nk’umuhanzi ndetse na video vixen, gusa mu nyuma yaje gusa n'ubiteye umugongo.

Muri iyi minsi yatangiye urugendo rwo kubaka izina rye mu bucuruzi rya Sacha K aho yibanda ku myambaro, imibavu n’ibindi bijyana n’ubwiza.

Kuri ubu yagaragaje ko yishimiye kugera kuri Roja Dove inzu iri mu zikomeye ku isi mu gutunganya imibavu ndetse uyu mugore yagaragaye ari kumwe na nyirayo.

Mu minsi yashize kandi yagaragaye ari kumwe na Tanasha Donna i Dubai, ibi bikaba bikomeza kugaragaza intumbero yihaye mu birebana n’imideli.

Uyu muherwe wahuye na Sacha Kate, Roja Dove yabonye izuba tariki ya 25 Nzeri 1956 akaba ari umwe mu bashoramari bamaze gushinga imizi mu bijyanye no gukora parufe.

Yinjiye mu birebana no gukora imibavu muri 1981, atangira akorera uruganda rw’abafaransa rwa Guerlain aho yakoze imyaka igera kuri 20.

Mu nyuma yaje gutangiza ikompanyi yo ku giti cye ya RDPR.

Roja yatangiye gukunda ibirebana n’imibavu abikuye ku mubyeyi we wazaga kumwifuriza ijoro ryiza iteka agakunda ukuntu yasigaga icyumba gihumura neza.

Roja yize Kaminuza muri Cambridge. Ubwo yigaga aha ni bwo yatangiye gukorana n’inzu zikora ibijyanye n’ubwiza n’imideli, yaje kureka ibyo kwiga akomeza gukorera Guerlain.

Ibi yaje kubivamo atangiza kompanyi itanga ubujyana mu mibanire muri kompanyi muri 2004 ni bwo yashinze Roja Haute Perfumerie.

Imibavu itunganywa na Dove, kubera umwihariko wayo yagiye ikurura benshi byanatumye iyi kompanyi izamuka igera ku masururo waza Miliyari z’amadorali.

Sacha Kate akomeje kuzamura izina rye mu birebana n'ubushabitsi bushingiye ku bwiza n'imideliSacha Kate yari kumwe na Roja Dove umuherwe kabuhariwe wagiye yitabazwa na Forbes na Vogue mu bijyanye n'imibavuSacha Kate ari mu bari n'abategarugori batwara ibintu mu buryo bucecetse ariko bakomeje gushinga imizi mu bushabitsi Imibavu ya Roja iri mu moko menshi yishimirwa n'abakunda guhumura neza nubwo igiciro cyayo kiba kitari hasi iragurwa cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND