RFL
Kigali

Umuhanzikazi Mandisa yitabye Imana ku myaka 47

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/04/2024 9:09
0


Umuhanzikazi w'indirimbo zihimbaza Imana, Mandisa, uri mu baramyi bakomeye muri Amerika wakunzwe mu ndirimbo nka 'Stronger', 'Overcomer', n'izindi, yitabye Imana afite imyaka 47 y'amavuko.



Mandisa Lynn Hundley yari umuhanzikazi n'umwanditsi w'indirimbo zihimbaza zikanaramya Imana, ni umwe mu baririmba 'Gospel' bari bamaze igihe kinini bakunzwe muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika kuko yatangiye gukundwa kuva mu 2005.

Amakuru y'urupfu rwa Mandisa yababaje benshi bakundaga ibihangano bye, yatangajwe n'umujyana we wabwiye CNN ko kuwa Kane w'icyumweru gishize tariki 18 Mata 2024 aribwo Mandisa yitabye Imana. Yapfiriye mu rugo rwe mu mujyi wa Nashville aho yazize urupfu rusanzwe.

Umuhanzikazi w'indirimbo zihimbaza Imana, Mandisa, yitabye Imana

Umujyanama we yatangaje ko umukozi wa Mandisa ariwe wamusanze mu buriri bwe yashizemo umwuko mu gitondo cyo kuwa 18, yajyanywe kwa muganga ngo hasuzumwe icyaba cyamuhitanye kuko ubusanzwe atari arwaye, basanga yazize urupfu rusanzwe.

Mandisa witabye Imana afite imyaka 47 y'amavuko yatangiye gukundwa cyane mu 2005 ubwo yitabiraga amarushanwa ya 'American Idol' akaza ku mwanya wa 9. Yakomeje gukora indirimbo zihimbaza Imana zamenyekanye zirimo nka ''Keep Hope Alive', 'Only God', Good Morning' hamwe n'izindi.

Mandisa witabye Imana afite imyaka 47, yari yibitseho ibihembo byinshi birimo na 'Grammy Award'

Mandisa kandi yarari mubahanzikazi ba 'Gospel' bagiye batwara ibihembo bikomeye birimo n'igihembo cya 'Grammy' yahawe abikesha album ye yaciye ibintu yitwa 'Overcomer'. Yari afite ibihembo 17 bya BET Awards, 7 bya MTV Music Awards hamwe n'ibihembo 9 bya NAACP Images Awards.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND