Hari imihindagurikire iza mu mubiri mu buryo bugoye gusobanura harimo no kuruka igihe umuntu akora urugendo mu modoka mu gihe abandi badashobora kuruka igihe bagenda bikaba nk’ibisanzwe, ariko hagenzuwe ku mpamvu zibitera.
Abantu benshi bahura n’ikibazo cyo kuruka igihe
bafata ingendo bari nko mu modoka, mu ndege, gari ya moshi n’igihe bagenda mu
bindi binyabiziga bitandukanye. Mu by'ukuri ibi biragoye ndetse bitera benshi
kwanga gukora ingendo.
Uzabona benshi bageraho bajya banegekaye, cyangwa
byabaviriyemo kurwara n’izindi ndwara kubera kuruka igihe bafashe
urugendo, cyangwa bikabangamira abo
bagendana mu rugendo bafashe.
Aba bantu bakunze kwitwaza ibintu barukamo nkaho
kuruka ari uburwayi budakira babana nabwo, abandi bakabungira kwicara ku
idirishya ry’ikinyabiziga bashaka akayaga kugirango bataruka.
Abakunze guhura n’ikibazo bavuga ko bimwe mu
bibafasha harimo kwicara hafi y’idirishya bagakubitwa n’umuyaga, gufunga amaso
birinda kureba hanze n’ibindi bibarinda kuruka nubwo bamwe birangira n’ubundi
barutse.
Kuruta igihe uri mu rugendo biterwa no kujagarara k’ubwonko
igihe bwakira amakuru y’ibyo ubona igihe ugenda n’urusaku rw’ibyo wumva mu
rugendo bitewe n’umubiri wa muntu akaruka.
Ugutwi kw’imbere gufite ibice bitatu by’ingenzi
byitwa cochlea, semi-circular canals (labyrinth) na vestibule. Ibi bice nibyo
byohereza amajwi ku bwonko bigendeye ku byo byumvise byaba bisobanutse cyangwa
ari amajwi y’urusaku.
Igihe hahuha umuyaga mwishi cyangwa uri mu rusaku
rwinshi hari ubwo wumva amatwi yawe asa naho azibye, ukaba wagira isereri
cyangwa ukumva ushaka kuruka, ibyo bice biba bitorohewe no gusobanukirwa n’ibihe
urimo cyangwa bikananirwa.
Abaganga bavuga ko iyi ndwara yiswe “ Motion
Sickness” yo kuruka mu modoka ishobora gukira cyangwa kugenzurwa ntihabeho
guhagarika urugendo cyangwa kuruka mu bandi dore ko bitera n’isoni.
Bati “ Horana amazi ahagije mu mubiri wawe, irinde
ibisindisha igihe ufata urugendo, ndetse urye ibiryo bike igihe ugenda kandi
bitiganjemo amavuta menshi”.
Bavuga ko abantu babaswe n’itabi bashobora guhura n’iki kibazo cyo kuruka igihe bari mu modoka cyangwa bagenda mu bindi binyabiziga.
Batanga inama ko hari ibintu umuntu akwiye guhugiraho igihe agenda
nko kumva umuziki, kurya bombo zirimo agasenda, cyangwa kunywa imti
itangwa n’abaganga mbere yo gufata urugendo.
Imiti ishobora gukoreshwa mu kurinda cyangwa kuvura
indwara yo kuruka mu rugendo irahari kandi irinda abantu kuruka bakagerayo
amahoro gusa imyinsi itera gusinzira.
Imiti ikunze gukoreshwa cyane irimo diphenhydramine
(Benadryl), dimenhydrinate (Dramamine), na scopolamine. Iyi ndwara ishobora no
gufata abana bato ndetse bo bakaba bahabwa imiti itangwa na muganga gusa.
Indwara yo kuruka [ motion sickness] igira ingaruka ku bantu mu buryo butandukanye, kandi ntampamvu n’imwe ituma abantu bamwe bahura n’iyi ndwara kurusha abandi iragaragazwa.
Abana bato nabo bahura n'iki kibazo
Uku kuruka gusigira benshi isereri, gucika intege k'umubiri, icyaka kubera gutakaza amazi y'umubiri, bamwe bakaribwa n'umutwe.
Kuruka bikunze kuba ku bagore batwite cyangwa bakaruka
nk’ikimenyetso kigaragaza ko bagiye kujya mu mihango.
Kuruka igihe umuntu agiye mu modoka, mu bwato, mu
ndege n’ibindi bintu bitwara abantu, ni ukudatuza k’umubiri igihe umuntu agenda
bitewe n’ibyo abonesha amaso ye, ibyo yumva bikabangamira ubwonko.
INAMA:
Igihe uhura n’iki kibazo kenshi vugisha muganga
agufashe guhangana nabyo kuko iyi ndwara irakira burundu cyangwa ukajya unywa
umuti mbere yo kugenda.
TANGA IGITECYEREZO