RFL
Kigali

Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yakatiwe gufungwa imyaka 3

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:18/04/2024 17:35
0


Urukiko rw'lbanze rwa Nyarugenge rwahanishije umunyamakuru Nkundineza Jean Paul, igihano cy'igifungo cy'imyaka itatu n'ihazabu ya 1,100,000 Frw, nyuma yo kumuhamya ibyaha byo gutukana mu ruhame no guhohotera uwatanze amakuru.



Nyuma yo kuburana mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yasomewe umwanzuro w’urukiko nyuma yo guzusuma ubujurire bwe.

Mu myanzuro yafatiwe Nkundineza Jean Paul, Urukiko rw’ibanze rwamuhanishije igihano cy'igifungo cy'imyaka itatu n'ihazabu ya 1,100,000 Frw, nyuma yo kumuhamya ibyaha byo gutukana mu ruhame no guhohotera uwatanze amakuru.

Nkundineza yari yagaragarije urukiko ko nyuma y’uko akoze ikiganiro, yaje gusanga yarashyizemo amarangamutima menshi, nyuma aza gukuramo igice yabonaga cyateza ikibazo ikiganiro kimaze isaha imwe gusa kigiye ku muyboro we wa Youtube.

Ati “Nta cyo mpfa na Miss Mutesi Jolly cyari gutuma mutuka, kandi nta hantu na hamwe numva nzongera kumuvuga kuko urubanza rwa Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya Prince Kid rwarangiye”.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND