RFL
Kigali

Da Promota yibarutse umwana w'imfura anakomoza kuri Album ye yitwa 'Ndagushima' - AMAFOTO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:18/04/2024 17:30
0


Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Reagan Kimazi uzwi nka Reagan Da Promota, ari mu byishimo byo kwibaruka imfura y'umukobwa yise Anaya Kimazi.



Reagan Da Promota azwi mu ndirimbo nka: "Isengesho", "Ndagushima" yakoranye na Mandela, "Ndanezerewe", "Ingabire" yahurijemo abanyempano benshi, "Nzahora ndirimba" yakoranye na Prosper Nkomezi na Aime Uwimana, "Hallelujah" yakoranye na Mandela, n'izindi.

Tariki 02/07/2023, ni bwo Da Promota yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we Yvonne Teta Bagorora mu birori byabereye muri Nashville Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma y'amezi 9 bakoze ubukwe, kuri ubu bamaze kwibaruka imfura yabo. Bakoze ubukwe nyuma y'imyaka ibiri bari bamaze mu munyenga w'urukundo.

Umwana wabo w'imfura yabo yavutse tariki 17 Mata 2024, bamwita Anaya Kimazi. Da Promota yabwiye inyaRwanda ko itariki yibarukiyeho imfura ye "ni itariki y'amateka kuri njye, nabonye undi mugisha urenze w’Imana, umutima wanjye uranezerewe, umufasha wanjye yabyaye mpari kugeza umwana avutse".

Avuga ko yahagararanye n'umugore we kuva amugejeje kwa muganga kugeza abyaye, "twicaranye, nabonye guhambara no gukomera kw’Imana mbona n'impamvu umugore akwiriye kubahwa kandi ukamuha urukundo rukomeye kuko baca mu bintu bikomeye aho uba uri hagati yo gupfa no gukira ariko Imana yabanye natwe".

Ku bijyanye n'umuziki yavuze ko afite album yiteguraga gushyira hanze, aho yabitangaje mu mu minsi yashize, ariko nyuma yo gutangaza ko agiye kuyishyira hanze yasanze hari ibyo agomba kwicara akanoza neza kugira ngo azatange umushinga ufatika kandi ufite imbaraga.

Yavuze ko agiye gusubukura uwo mushinga ku buryo kuwa Mbere w'icyumweru gitaha azafata amashusho y'indirimbo iri kuri Album ye, akaba ari indirimbo yitwa "Melody" yakoranye na Yvette Uwase. Avuga ko ayo mashusho azakorwa na Kavoma, Audio yo ikaba yararangiye aho yakozwe na Sean Brizz.

Avuga ko ari indirimbo iri mu mitwe y'abantu batari bacye kandi itarasohoka, inshuti za hafi za Reagan n'ababashize kuyumva barayikunze kubera uburyo ikoze dore ko iri no mu ndirimbo zaririmbwe ubwo Da Promota na Yvonne bakoraga ubukwe.

Ababashije kuyumva, bamusabye kenshi ko yayisohora kuko "ni nziza cyane", ni byo byatumye Reagan na Yvette bisunga Kavoma usanzwe unakorana nabo bya hafi ngo banoze uyu mushinga. Aragira ati "Melody ni indirimbo irimo amashimwe menshi ari muri twe aho tuvugako Imana itanga ibyo dusabwa igasohoza amasezerano".

Iyi ndirimbo "Melody" Reagan Da Promota na Yvette Uwase usanzwe ari n'inshuti ya hafi cyane, yanditswe na Da Promota. Ni indirimbo y'amateka dore ko ari yo ya mbere Yvette Uwase yasohoye bwa mbere atangira kuririmba, none ubu ari mu byamamare muri Gospel.

Da Promota yagize uruhare runini muri iyi ndirimbo dore ko yafashe Yvette ukuboko amuyobora inzira yo kujya muri studio ngo ayinoze neza kuri ubu Yvette ni umwe mubakobwa bahagaze neza muri Gospel aho akunzwe cyane mu ndirimbo "Living testimony", "Ndareba" ft Adrien Misigaro na "Nzahagarara" ft Serge Iyamuremye.

Da Promota avuga ko "Melody" iri mu ndirimbo ziri kuri Album ye yitwa "Ndagushima" izaba igizwe n'indirimbo 10 na Intro ya 11. Yavuze ko yatinze gushyira hanze album ye kuko nyuma yaje gusanga hari byo akeneye kunoza kugira ngo atange umushinga mwiza kandi "nizeye ko abantu bazakunda indirimbo ziriho".


Da Promota na Yvonne bibarutse imfura y'umukobwa


Kuwa 17 Mata 2024 nibwo bibarutse umwana wabo w'imfura


Da Promota yatangaje isubukurwa ry'umuziki we nyuma y'amasaha macye yibarutse


Da Promota na Yvonne ku munsi w'ubukwe bwabo


Ubwo Da Promota yateraga ivi kuwa 12 Kamena 2021






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND