Kigali

Marshal Ujeku yibukije Yago umushinja ubwambuzi bw’ikibanza kugira n’umuco wo gushima

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:18/04/2024 16:29
1


Nyuma y’uko Yago Pondat atangaje ko yambuwe ikibanza na Kompanyi ya Marchal Ujeku, Yago Pondat yibukijwe kurangwa n'umuco wo gushima ndetse asabwa gutegereza akazamenyeshwa igihe cyo kumuhera ikibanza cye nyuma y’ibiganiro bigomba guhuza impande zombi.



Nyuma yo kwemererwa ikibanza na Kompanyi ya Marchal Ujeku mu gitaramo yakoze ku wa 22 Ukuboza 2023, Yago Pondat yatangaje ko yategereje amaso agahera mu kirere nyamara yaragihawe imbere y’abantu benshi.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X kuri uyu wa kane, Yago Pondat yatangaje ko yategereje iby’iki kibanza yemerewe hanyuma amaso agahera mu kirere akaba yibazaga niba abamwemereye ikibanza ari uko bakora ndetse n’impamvu yo kwemera ikintu mu ruhame ntibagikore.

Ubwo butumwa bwa Yago bugira buti “Company yitwa (Avuga izina) yatwemereye ikibanza m'umugi wa Kigali ubwo twari mugitaramo cyo kumurika album (Suwejo)amaso ko yaheze mu kirere ni amahoro cg niko mukora? Bimaze iki kwemera ikintu imbere y'imbaga ntugisohoze?”

Mu butumwa yahaye InyaRwanda, Marchal Ujeku yatangaje ko mu gitaramo cya Yago habayemo ikosa bakavuga Kompanyi itanze ikibanza itandukanye n’iya Marchal Ujeku ndetse na nyuma y’aho baraganira bamubwira umurongo bizahabwa ndetse bamusaba kurangwa n’umuco wo gushima.

Ubutumwa bwa Marchal Ujeku bugira buti “Bwana Yago, mu gitaramo cyawe hagaragaye amakosa aho MC yavuze ko kompanyi itanze ikibanza ari (Avuga izina) kandi twahise tubimenyesha Team yawe.”

Ubwo butumwa bukomeza bugira buti “Wowe ubwawe ku murongo wa telefone wahamagaye umuyobozi wa kompanyi  umubaza gahunda aho igeze agusubiza ko ikibanza wacyemerewe mu ruhame bityo n’ubundi umunsi wo kukikumurikira uzawumenyeshwa kuko kompanyi yawuhuje n’umunsi izamurikaho inyubako yubakiye umuturage utishoboye mu Karere ka Bugesera."

Ubu butumwa busoza bugira buti “Turakumenyesha ko ukwiriye gutegura Team yawe ikaganira natwe ku makosa yagaragaye bityo mugafata umwanzuro ndetse itariki yo gusoza icyo gikorwa ukayimenyeshwa. 

Wibagiwe  kandi ko kompani yaguteye inkunga mu buryo bw’amafaranga bityo tukakwibutsa ko nk’umuhanzi ukwiye kurangwa n’umuco wo gushima.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • By8 months ago
    Wateruye comment ya Chita 😂😂😂😂😂😂🙈



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND