RFL
Kigali

Ni uko mukora? Yago yahishuye ko yumukijwe ikibanza yemerewe mu gitaramo

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:18/04/2024 15:38
0


Umuhanzi Yago yatangaje ko yategereje ikibanza yemerewe na kompanyi ya Marchl Ujeku ariko amaso ahera mu kirere kuri ubu akaba ari mu gihirahiro niba agomba gukurayo amaso.



Ku wa 22 Ukuboza umwaka ushize, muri Camp Kigali habereye igitaramo “Suwejo album launch” cya Yago amurika umuzingo we wa mbere mu mwaka umwe yari amaze  yinjiye mu muziki.

Icyo gihe, Yago yashimiye abamubaye hafi haba mu rugendo rwe rw’itangazamakuru ndetse n’abakomeje kumufasha mu muziki we haba kuwumva, kuwumvisha abandi ndetse no kumutera akanyabugabo mu rugendo rw’umuziki.

Muri iki gitaramo kandi Yago yahaye ababyeyi be impano yo kuba baramubaye hafi mu rugendo rwe ndetse bakamushyigikira muri buri kimwe cyose yerekejeho amaboko, ikirenze byose bakamusabira umugisha mu bikorwa bye bya buri munsi.

Uretse kuba yarahaye impano bamwe mu bamubaye hafi, Yago yahawe inkunga na bamwe mu bafana be bamenyanye kuva kera akiri umunyamakuru ndetse akinjira no mu muziki bagakomeza kumunambaho.

Mu bamuhaye impano, umuhanzi Marchal Ujeku unahagarariye kompanyi icuruza ibinza yemeye kumuha ikibanza mu mujyi wa Kigali nk’ishimwe ry’akazi gakomeye Yago akomeje gukora mu muziki nyarwanda ndetse no kumutera ingabo mu bitugu kugira ngo akomeza akore cyane.

Kuva icyo gihe, amezi ane arihiritse Yago atari yabona icyo kibanza yemerewe ngo akibyaze umusaruro cyane ko kubona ikibanza muri Kigali bisaba kwirya ukimara kandi atari buri wese wapfa kukigondera.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Yago yaciye amarenga ko icyo kibanza yagihebye ndetse abaza Ujeku icyo byaba bimaze kwemera ikintu mu ruhame  uzi neza ko utazagikora cyangwa akaba ariko akora.

Yago yagize ati “Company yitwa (Avuga izina) yatwemereye ikibanza mu mujyi wa Kigali ubwo twari mu gitaramo cyo kumurika album (Suwejo), amaso ko yaheze mu kirere ni amahoro cyangwa niko mukora? Bimaze iki kwemera ikintu imbere y'imbaga ntugisohoze?”

Ubwo twakoraga iyi nkuru, ntacyo Marchal Ujeku yari yagatangaje ku byo ashinjwa.
 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND