RFL
Kigali

William Ruto na Burna Boy mu banyafurika 7 b'intangarugero ku Isi mu 2024

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/04/2024 12:02
0


Perezida wa Kenya, William Ruto hamwe n'umuhanzi w'icyamamare Burna Boy, bashyizwe ku rutonde rw'Abanyafurika 7 b'intangarugero ku Isi mu 2024 babikesha ibikorwa byabo.



Buri mwaka ikinyamakuru kabuhariwe Time Magazine gitangaza urutonde rw'abantu 100 b'intangarugero ku Isi abantu bafatiraho urugero ruzwi nka ''100 Most Influential People In The World'. Mu masaha macye ashize ni bwo hasohotse urutonde rw'uyu mwaka ruriho n'Abanyafurika barindwi.

Mu bantu 100 b'ibyamamare mu ngeri zitandukanye zirimo umuziki, siporo, politiki, sinema nibo bashyizwe kuri uru rutonde hakurikijwe ibyo bagezeho mu 2023. 

Burna Boy niwe muhanzi nyafurika wenyine wagaragaye mu bantu 100 bintangarugero mu 2024 nyuma yaho mu 2023 yaciye agahigo ko kuzuza sitade yo muri Amerika ndetse akaba umuhanzi nyafurika wa mbere uririmbye mu itangwa ry'ibihembo bya 'Grammy Awards'.

Burna Boy yashimiye Time Magazine yamushyize ku rutonde rw'abantu 100 b'intangarugero ku Isi mu 2024

Mu ruhando rwa Politiki, William Ruto Perezida wa Kenya nawe yaje mu bantu 100  bintangarugero ku Isi mu 2024. Ruto yashyizwe kuri uru rutonde abikesha ibikorwa by'iterambere amaze kugeza ku gihugu ayoboye kuva yaba Perezida ndetse akaba yaranafashe iya mbere mu guteza imbere ishoramari nk'uko Time Magazine yabitangaje.

Perezida wa Kenya nawe ari mu bantu 100 bintangarugero ku Isi mu 2024

Mu bandi banyafurika bashyizwe kuri uru rutonde kandi harimo Frank Mugisha uhagarariye umuryango w'abaryamana bahuje ibitsina wa LGBT muri Uganda, Julienne Lusenge uharanira uburenganzira bwa muntu muri Congo, Siya Kolisi ukina Rugby muri Afrika y'Epfo, Lesley Lokko umushushanyi w'amazu muri Ghana, hamwe na Kennedy Odede rwiyemezamirimo akaba n'umwanditsi w'ibitabo muri Kenya.

Dore urutonde rw'abanyafurika 7 b'intangarugero ku Isi mu 2024:

NameCountryProfession
Damini Ebunoluwa Ogulu (Burna Boy)NigeriaMusician
Frank MugishaUgandaLGBT advocate and Executive Director of Sexual Minorities
Julienne LusengeDemocratic Republic of CongoCongolese human rights activist
William RutoKenyaPresident
Siya KolisiSouth AfricaRugby player
Lesley LokkoGhanaArchitect, educator
Kennedy OdedeKenyaSocial entrepreneur and author





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND