RFL
Kigali

Avuga ko agukunda ariko ntabigaragaze! ibyihishe mu nkundo z'abatarisobanukirwa

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:18/04/2024 9:54
0


Hatangajwe intekerezo ziranga bamwe mu basore baririmba urukundo batagira, cyangwa bakavuga ko bashize kubera urukundo nyamara ntacyo bakora kirugaragaza.



Abakobwa bazengurutswe n'abasore ndetse n'abagabo bababwira ko babakunda nyamara hari kimwe gituma bashobora guhitamo umwe mu bandi amagana ari cyo kuba babona ibikorwa bigaragaza urukundo.

Abasore nabo batereta bagendeye ku mukunzi ujyanye n'inzozi zabo. Gusa bivugwa ko hateye umuco wo kurerega umukunzi akitwa ko akunzwe nyamara we akabyumva mu magambo gusa.

Abasore bamwe babwira abakunzi babo ko babakunda ndetse rimwe na rimwe bigasa nk'aho ari byo, gusa ikibazo kigasigara gutandukanya izo nkundo hatoranywamo ubarusha intambwe, n'abakobwa bikaba uko igihe bahitamo.

Bamwe bibaza impamvu zishobora gutera umuntu kuba yarangwa n'urukundo rw'amagambo gusa. Bivugwa ko uru rukundo rutaramba kuko rutera impagarara hagati yanyu, ndetse kudatuza byaganisha no ku gutandukana.

Ibikorwa biruta amagambo! Abahanga mu by'urukundo bavuga ko gukunda gusa bidahagije ngo umubano wanyu ukomere, ahubwo ko hakenerwa no gusigasira rwa rukundo rwanyu mwembi.

Abakundana bakenera byinshi bibubakira urukundo nko kuganira, kugira intego z'urukundo, kuba hafi igihe bikenewe no kuba umujyanama we bya hafi, kuko umukunzi ahabwa igice kinini mu buzima bwa muntu.

Ku rundi ruhande bamwe baha agaciro karemeye ibyo bakora bakirengagiza ko umukunzi nawe akwiye kwitabwaho.

Bamwe bahugira mu kazi kabo, imishinga y'igihe kirekire, imiryango yabo abakunzi bakaburizwamo, bigatuma  biyumva nabi cyangwa bakumva ko badakunzwe bikaba byabatera gufata imyanzuro mibi nko kuva mu rukundo cyangwa guhorana agahinda.

Batangaza bavuga ko, umukunzi uhora avuga ko agukunda nyamara ntubone ibikorwa bye, bavuga ko ukwiye kwitonda no kumenya umuronko udakwiye kurenga. Ibi byatumye bavuga ko, bidashoboka kubura umwanya wo kwita ku muntu ukunda bya nyabyo uwo waba uriwe wese, ahubwo ibyo ko byagakwiye kugutera guhagarika uwo mubano.

Batanga inama bagira bati: "Umukunzi wawe ukuburira umwanya ukagira amahirwe akabikora mbere yo kubana nk'umugore n'umugabo, mureke byihuse. Nyamara niba wifuza kumufasha no kumugira inama ubikore nk'inshuti ye ntubikore nk'umukunzi, ahubwo utangire ubuzima bushya ukunde abo bishoboka'.

Batanze urugero bati: "Umusore cyangwa umukobwa ushobora kumusaba ko muvugana kuri terefone, we akabyanga wamubaza akavuga ko atabikunda kandi ntavuge ikibazo bimutera ku buzima bwe".


Ibi babigenderaho bavuga ko umuntu ashobora kwitwara gutyo kubera yaguhaze cyangwa atakigukeneye

Batanga inama ivuga ko gukunda bikwiriye guhabana no kwiyahura ndetse ko kwihambira ku mukunzi umeze utyo ntaho bitaniye no guhunga ibyishimo ugasanga agahinda ubishaka.

Ikinyamakuru cya Stephanspeak.com gitanga inama ku bantu bari mu rukundo ko bakwiye kwigomwa mu byo bakora byose ariko bakaba hafi y'abo bakunda ndetse bakirinda guta umwanya w'abandi bababaza imitima yabo.

Bati: "Kwita ku mukunzi ntibirangirira mu magambo gusa. Ijambo ndagukunda ntirihagije ngo rikubakire urukundo ruhoraho, ahubwo hari ibindi bisabwa hubakwa urukundo ruzira icyasha nko kuganira ku ntego z'urukundo rwanyu, kuba umwizerwa, kwirinda gukora ibimubabaza, kuboneka igihe agukeneye, ndetse no kumubera inshuti ya hafi yishyikiraho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND