RFL
Kigali

Simi yacyeje abari n’abategarugori bahirimbaniye umuziki nyafurika

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:18/04/2024 12:12
0


Simisola Kosoko [Simi] yagarutse ku mpamvu shingiro yo kuba ari mu bahanzikazi bihagazeho muri Afurika kugeza n’ubu abihuza n’ishimwe ry’abahanzikazi yasanze mu kibuga n’abakinyuzemo.



Uyu mubyeyi w’umwana umwe, yavuze ko ibitambo byatanzwe n’abandi bahanzikazi bamubanjirije byagize uruhare rukomeye ku kigero agezeho.

Simi avuga ko abo bari n’abategarugori bakoze cyane bakabasha kwisanga mu ruganda rw’umuziki urimo ibigugu by’abagabo ari bo akesha ibyo agezeho.

Mu kiganiro yagiranye na African Folder, Simi yagize ati: ”Hari abagore bakoze cyane ngo ibintu bigere aho bigeze, sinakwiha icyubahiro cyinshi kuko nanjye nagiriye umugisha mu bambanzirije.”

Simi yinjiye muziki akora uwo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma aza kwinjira mu muziki usanzwe. Mu myaka ishize ubwo yasobanuraga impamvu yaretse kuba umuramyi, yavuze ko ari uko yabonaga nta nyungu abibonamo.

Simisola Bolatito Ogunleye yabonye izuba mu 1988, avukira i Lagos. Indirimbo zirimo Tiff na Jamb Question ziri mu zatumye abantu benshi bamumenya.

Yasoreje amasomo muri Kaminuza ya Covent mu ishami rya Mass Communication. Muri 2006 ni bwo yinjiye mu muziki ashyira hanze umuzingo w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Yashyingiranwe na Adekunle Gold muwa 2019 bari bamaze imyaka 5 bakundana. Yavuze ko adashobora kwiha ipeti ry'uko hari aho yigejeje ahubwo ko byose byashingiye ku kuba yarasanze umuhanda waraharuweYinjiye mu muziki nk'umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aza kubivamoYashyingiranwe na Adekunle Gold banamaze kunguka umwana wabo wa mbere hamwe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND