RFL
Kigali

Shakira yahakanye ibyavugwaga hagati ye n'umukinnyi wa filime Lucien Laviscount

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/04/2024 15:37
0


Icyamamarekazi mu muziki, Shakira, yateye utwatsi iby'urukundo rwavugwaga hagati ye n'umukinnyi wa filime Lucien Laviscount, anashyira umucyo ku mubano wabo umaze iminsi uvugisha benshi.



Kuva umuhanzikazi Shakira yatandukana na Gerard Pique bari bamaranye imyaka 12, yagiye uvugwaho gukundana n'ibindi byamamare gusa akabihakana. Mu minsi ishize inkuru zivuga ko ari mu rukundo n'umwongereza Lucien Laviscount ukina filime, wamamaye cyane mu yitwa 'Emily In Paris' ya Netflix.

Aya makuru yakomeje guca ibintu ku mbuga kuva Shakira yashyira hanze amashusho y'indirimbo yise ''Punteria' yakoranye na Cardi B, aho muri aya mashusho agaragara yishimanye na Lucien Laviscount. Ibi byongereye umurego ibyavugwaga ko bakundana.

Byavugwaga ko Shakira ari mu rukundo na Lucien aherutse gushyira mu mashusho y'indirimbo ye

Aba bombi kandi bongeye guhuza urugwiro mu gitaramo Shakira aherutse gukorera mu mujyi wa New York. Kuri ubu uyu muhanzikazi w'imyaka 47 yagize icyo avuga kuriwe na Lucien. Mu kiganiro Shakira yahaye ikinyamakuru Hollywood Life yahakanye ko ntamukunzi afite.

Yagize ati: ''Ntabwo ndi murukundo n'umuntu n'umwe. Ndi ingarugu (Single) yuzuye. Umubano mfitanye na Lucien ni usanzwe, turi inshuti za hafi kandi yaranamfashije nkora amashusho y'indirimbo yanjye. Ntabwo yabikoze kuko dukundana''.

Uyu muhanzikazi yavuze ko atari mu rukundo na Lucien kandi ko ari ingaragu

Shakira yongeyeho ati ''Sinzi impamvu abantu bakomeza kuvuga ko ndi mu rukundo kandi narababwiye ko ntazarusubiramo mu gihe cya vuba. Mpugiye mu bikorwa by'umuziki wanjye no kwita ku bana banjye ku buryo kubonera umwanya ibindi byangora'''.

Shakira yavuze ko Lucien ari inshuti isanzwe yifashishije mu mashusho y'indirimbo

Uyu muhanzikazi ateye utwatsi ibi byavugwaga, mu gihe Lucien Laviscount w'imyaka 37 ubwo aherutse kwitabira ibirori bya NAACP Images Awards, yabajijwe niba ari mu rukundo na Shakira, agahitamo kudasubiza iki kibazo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND