RFL
Kigali

Diamond Platnumz yatangaje ko ashora Miliyoni 244Frw ku mashusho y’indirimbo imwe

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:18/04/2024 18:09
0


Naseeb Abdul Juma Issack [Diamond Platnumz] yafashe umwanya agaruka ku buryo ishoramari ry’umuziki risigaye ryihagazeho, akeza Davido anaboneraho kugira inama abandi bahanzi.



Mu buryo budaciye ku ruhande, Diamond Platnumz yavuze ko asigaye akoresha akayabo mu gukora amashusho y’indirimbo imwe aho akoresha agera kuri Miliyoni 490 z’Amashilingi ya Tanzania cyane cyane iyo byamusabye kujya gukorera hanze.

Ibi yabitangaje ubwo yari ari mu kiganiro kigaruka ku iserukiramuco rya Bite Vibes ritegerejwe na benshi muri Dar es Salaam kuri Kijitonyama Post Grounds.

Uyu muhanzi ufite indirimbo zigezweho nka Mapozi, Shu, Yatapita na My Baby, yabivuze yumvikanisha ko hakenewe ishoramari rifatika mu kurushaho kuzamura umuziki wa Afurika.

Diamond yavuze ko bimusaba ibihumbi byibuze 190 by’amadorali uvunje akaba ari Miliyoni zikabakaba 490 z’amashilingi ya Tanzania, naho mu manyarwanda ararenga Miliyoni 244.

Avuga ko ari ku ndirimbo aba yakoreye hanze ati: ”Gukorera indirimbo y’amashusho hanze birahenda, ndibuka narimo mfatira amashusho y’indirimbo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byantwaye agera ku bihumbi 190 by’amadorali.”

Agaragaza ko biba bitoroshye ibirebana n’umuziki mu ruhando mpuzamahanga.

Mu myaka yatambutse Diamond yakoranye indirimbo n’abahanzi mpuzamahanga guhera kuri Neyo bakoranye Marry You, African Beauty na Omarion, Waka yakoranye na Rick Ross na Hallelujah yakoranye na Morgan Heritage.

Nyinshi mu ndirimbo z’uyu mugabo yagiye azikorera mu bihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Afurika y'Epfo, u Bwongereza, Nigeria n’ahandi hanyuranye.

Ibi byatumye abakurikirana ibikorwa bye ku mbuga nkoranyambaga no kuzicururizwaho umuziki biyongera umunsi ku wundi.

Yaboneyeho kandi gushima Davido ku itafari yashyize ku muziki we yemera ko bakorana indirimbo ‘Number One Remix’ yamuzamuriye izina mu buryo bumwe n’ubundi.

Diamond yagize ati: ”Davido ni nk’umuvandimwe, ntahaye icyubahiro uruhare yagize mu buzima bwanje naba nirengagije, benshi aho tugeze ni ku bwe, rero nkwiriye kumushima.”

Yaboneyeho kugira inama abandi bahanzi, avuga ko bagakwiye kubyaza umusaruro ubuhanzi bwabo bashora no mu bindi bintu nk’ibitangazamakuru byabo.

Agaragaza ko aho isi igeze abantu bakwiriye kubonamo ubuhanzi igishoro aho kumva ko bujyamo ababuze ibindi bakora ati: ”Bitari gushora gusa mu itangazamakuru ahubwo no mu bundi bucuruzi, dufite gukoresha umwanya tugasiga ibigwi.”

Mu kiganiro kigaruka ku iserukiramuco rigiye kubera muri Dar es Salaam yashimye uruhare rwa Davido mu iterambere ry'umuziki wa AfurikaYibukije abahanzi guharanira kubyaza ubuhanzi indi mishinga ibyara inyungu bagafatanya kubaka ibigwi bishimangira iterambere ry'uru rwego ku isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND