Imizimizo, ubuse, ubwihebe n'urukundo "Ibizumvikana kuri Album ya Rumaga yahurijeho abanyamahanga

Imyidagaduro - 01/05/2024 3:14 PM
Share:

Umwanditsi:

Imizimizo, ubuse, ubwihebe n'urukundo "Ibizumvikana kuri Album ya Rumaga yahurijeho abanyamahanga

Umusizi Junior Rumaga wigaragaje kuva mu myaka itatu ishize, yatanze integuza ya Album ye ya kabiri yise "Era" izaba iriho ibisigo 12 birimo ibyo yakoranyeho n'abahanzi bo mu Rwanda ndetse n'abo mu muhanga, mu rwego rwo kwagura inganzo ye nk'imwe mu ntego yihaye kuva atangira kubumbatira ubusizi.

Atangaje ibi, mu gihe ku wa 11 Kanama 2023, yahuje amagana y'abantu abamurikira Album y'ibigo 10 yise 'Mawe' yahurijeho abahanzi bakomeye mu muziki w'u Rwanda.

Ni album yatuye umubyeyi we wabaye urufatiro rw'inganzo ye, ndetse mu gitaramo yamugeneye ishimwe, amugaragaza nk'umubyeyi watumye ubusizi bwe bukura.

Album ‘Mawe’ avuga ko yabaye nziza bigizwemo uruhare na Producer Element wo muri 1:55 AM  wamukoreye igisigo ‘Nzoga’ yakoranye na Sekuru.

Iriho ibisigo birimo: "Mawe", "Narakubabariye" ari kumwe na Bruce Melodie, "Kibobo" na Juno Kizigenza, "Umwana araryoha" yakoranye na Riderman na Peace Jolis, "Mazi ya nyanja" na Alyn Sano, "Inyana y’inyange imara agahinda";

"Intango y’ubumwe" ari kumwe na Buravan, Bull dogg na Mr. Kagame, "Ivanjiri II" yakoranye na Alpha Rwirangira, "Intambara y’ibinyobwa" ari kumwe na Rusine na Rukizangabo ndetse na "Komera mukobwa".

Nyuma y'icyo gitaramo, uyu musizi wamamaye mu gisigo yise "Umugore si umuntu", yatangiye gutegura Album ye ya kabiri yise 'Era', ndetse kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gicurasi 2024, yatangaje ko yashyize akadomo ku itegurwa ry'iyi Album.

Mu kiganiro cyihariye yahaye InyaRwanda, Rumaga yavuze ko iyi Album ikoze mu buryo butandukanye kure n'iya mbere ku kigero cya 80%. Ni album iriho ubusizi 'kuruta ubundi buhanzi'.

Ni Album kandi iriho indimi zirenze rumwe; bivuze ko iriho ibisigo bidakoze mu kinyarwanda gusa, hariho n'ibindi yakoze mu izindi ndimi.

Rumaga yavuze ko ibisigo byinshi biri kuri iyi album 'bivuga cyane ku buzima bwo mu mutwe'. Ati 'Ni imizimizo, ubuse, ubwihebe n'urukundo ariko byose bikora ku buzima bwo mu mutwe. Ubuzima bwo mu mutwe ni wo mutwe w'ubuzima, rero tugaburire mu mutwe niba dushaka kwera amagara."

Yayihaye ibisobanura bitatu! Uyu musizi avuga ko igisobanuro cya mbere cy'ijambo 'Era yitiriye Album, ari ukubwira abantu gutanga umusaruro cyangwa se kwera. 

Ati "Iyo 'Era' ya mbere ivuga kwera, 'Era' ya kabiri ivuga intambwe cyangwa igihe runaka cy'ubuzima, igisobanuro cya Gatatu cya 'Era' ni ukwezwa n'amaraso ya Kristo, ariko twebwe mu Rwanda twejejwe n'amata, ni ukuvuga ngo ba (kuba) intungane, nicyo gisobanuro."

Ni album avuga ko ariho ibisigo 12 bitarajya hanze, ikagira na 'Intro' na 'Outro'. Iriho indirimbo z'abahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse n'abandi bo mu mahanga 'barimo n'abandi abantu batari bazi'. Ni ubwa mbere azaba ashyize hanze ibisigo yakoranye n’abahanzi bo mu mahanga.

Rumaga yasobanuye ko iyi Album yahisemo kuyishingira ku bihangano bigaruka ku buzima bwo mu mutwe kubera ko “bisa nk’aho hari gutakaza ubuzima ku kiremwamuntu."

Yungamo ati “Ibisigo byose biriho bikoze mu buryo musanzwe mutamenyereye, ikaba ari Album nakoze cyane ngegenera ku buzima bwo mu mutwe. Kuko dusa n’abantu bari kwerekera mu Isi y’imihangayiko y’ubwoko no gutakaza ubuzima bwo mu mutwe."

Rumaga amaze kwandika indirimbo nyinshi zirimo ‘Katapila’ ya Bruce Melody, ‘Urankunda’ ya Juno Kizigenza, ‘Bimpame’ ya Phil Peter na Marina, ‘Amashu’ ya Chris Eazy, ‘Nibido’ ya Christopher, ‘Identinte’ ya Emmy; ‘Tugende’ ya Mr Kagame na Dj Marnaud n’izindi.

Aherutse kubwira InyaRwanda ko impano yo kwandika indirimbo ibanzirizwa n’ubusizi nyemvugo na nyandiko yifitemo, kandi amaze igihe kinini akoraho.

Ati “Ntekereza ko rero umwanzuro wo gukora umuziki mu mbundo gutya utari bube igishya, cyane ko ibyo nkora atari ukuririmba nk’umwuga untunze, Oya!

Ahubwo ari ugufasha mu buryo bwo kureba inkuru no gutondekanya amagambo neza kandi meza, by’igihangano umuhanzi yaririmba ukumva ko ari igihangano gifite ireme cyangwa udushya."

Umusizi Rumaga yatangaje ko agiye gushyira hanze Album yise ‘Era’

Rumaga yavuze ko Album ye izaba iriho ibisigo 12, kandi birimo ibyo yakoranyeho n’abahanzi bo mu mahanga

Rumaga yasobanuye ko hafi 92% y’ibisigo bigize iyi Album bishingiye ku buzima bwo mu mutwe 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'IGISIGO 'IMBUTO NK'IMPANO' CYA RUMAGA

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...