Abafana b'ikipe ya FC Barcelona bateye ibirahure imodoka yabo bazi ko bateye iya Paris Saint-Germain mbere y'uko basezererwa muri UEFA Champions League.
Ibi byabaye ku munsi w'ejo kuwa Kabiri mbere y'uko ikipe yabo yakira Paris Saint-Germain kuri Estadio Olimpico Lluis Companys mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cya UEFA Champions League.
Ubwo waburaga iminota mike ngo ukinwe imodoka zitwara abakinnyi ziri kwerekeza kuri sitade, abafana ba FC Barcelona bafashe ibirahure batera imodoka y'ikipe yabo bazi ko ari iya Paris Saint-Germain.
Impamvu habayemo kwibeshya ni ukubera imyotsi yari mu muhanda n'akavuyo kubona ikintu neza bitari gukunda.
Abafana ba FC Barcelona bari bagaragaje uburakari bw'inshi mbere y'uyu mukino dore ko bari banagaragaye batwika umwambaro wa Ousmane Dembele wahoze abakinira gusa bikarangira agiye gukinira PSG ndetse akaba yari yaranabatsinze mu mukino ubanza.
Usibye abatwitse umwambaro we hari n'abagaragaye muri sitade bafite amafaranga y'amakorano ariho n'isura ye bamwereka ko yagiye agiye gushaka amafaranga gusa.
Nubwo aba bafana bari bakaniye gutya ariko byarangiye Paris Saint-Germain ibatsinze ibitego 4-1 ndetse ihita anabasezerera ku kinyuranyo cy'ibitego 6 kuri 4.
Abafana ba FC Barcelona bateye ibirahure imodoka yabo bazi ko ari iya Paris Saint-Germain
TANGA IGITECYEREZO